00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 38 batahutse ku bushake

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 July 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Abanyarwanda 38 batahutse mu Rwanda ku bushake, nyuma y’imyaka 19 baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku wa gatanu tariki ya 26 Nyakanga saa tanu n’igice z’amanywa (11h30) ni bwo aba banyarwanda bari bageze ku butaka bw’u Rwanda.
Ntawukuriryayo Frederic umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMAR), yatangarije IGIHE ko aba banyarwanda bafashijwe na UNHCR/Bukavu, bageze ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda (…)

Abanyarwanda 38 batahutse mu Rwanda ku bushake, nyuma y’imyaka 19 baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa gatanu tariki ya 26 Nyakanga saa tanu n’igice z’amanywa (11h30) ni bwo aba banyarwanda bari bageze ku butaka bw’u Rwanda.

Ntawukuriryayo Frederic umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMAR), yatangarije IGIHE ko aba banyarwanda bafashijwe na UNHCR/Bukavu, bageze ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo ari 38 bakaba barimo umugabo umwe (1), abagore icyenda ( 9) hamwe n’abana makumyabiri n’umunani (28).

Abatahutse batangaje ko ari bo ubwabo bafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda, kuko bari barambiwe kuba mu mashyamba ya Congo dore ko bahunze 1994.

Umunani muri bo baturutse ahitwa Fizi, abagera kuri 30 baturutse ahitwa Idjwi. Aba batahutse kandi abagera kuri 30 bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu ntara y’Iburengerazuba, bane bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu ntara y’Amajyepfo, abandi bane bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu ntara y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga akaba ari bwo bari bwerekeze aho bakomoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages