Umuryango mpuzamahanga ufasha abaturage kwiyubaka (DOT-Rwanda) wasoje amahugurwa yahabwaga abazifashishwa mu gikorwa cyo guhugura abavuye mu buhungiro kwiyubaka binyuze mu mishinga yabo bwite.
Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa DOT- Rwanda n’umuryango mpuzamahanga IOM azibanda ku bahungutse batuye mu turere 10, Bugesera, Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Rusizi.
Abamaze icyumweru bahugurirwa kuzigisha aba baturage, bemeza ko, bahawe ubumenyi buhagije buzabafasha kubaka ubushobozi bw’abo bazahugura mbere yo kwerekeza mu turere bazakoreramo.
Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko hazahugurwa abavuye mu buhungiro 770, batoranyijwe na Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR).
Umwe mu bahuguwe witwa Muhayimana Philbert, yemeza ko mu cyumweru bamaze bahugurwa bahawe ubumenyi buhagije bwo kuzafasha gufungura mu mutwe abahungutse mu bijyanye no kwihangira umurimo hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe abazengurutse aho batuye.
Muhayimana asobanura ko abaturage bavuye mu bindi bihugu bakagaruka mu Rwanda baba bakeneye kubakirwa ubushobozi kugira ngo bashobore kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho, kandi bakerekwa amahirwe abazengurutse.
Ati “Tubanza kumwigisha imbaraga yifitemo n’amahirwe amuzengurutse. Tukamwigisha uko yatangira umushinga n’uko yawubyaza umusaruro agatera imbere vuba.”
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, umuyobozi wa DOT-Rwanda Uwamutara Violette yasabye ko abahugurwa bavoma ubumenyi buhagije buzabafasha nabo guhugura abavuye mu buhungiro, bakiteza imbere ku buryo bufatika.
Kuva mu mwaka wa 2010, DOT-Rwanda ifite icyicaro gikuru muri Canada imaze guhugura abagore n’urubyiruko basaga ibihumbi 40 hirya no hino mu gihugu. Bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu gukora imishinga y’iterambere n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO