00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu mahanga barasaba leta kubereka ahari icyuho bakayifasha

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 December 2014 saa 07:49
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga rirasaba leta y’u Rwanda kuyereka ahari icyuho bakayifasha gukomeza ibikorwa byayo byiza igenda igeraho.
Ibi iri huriro rigizwe n’abanyarwanda basaga 370 baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, babitangarije abanyamakuru batangira umwiherero w’iminsi itatu ubanziriza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 12 itangira tariki ya 18 Ukuboza 2014.
Mu kiganiro n’itangazamakuru bagarutse ku ruhare rwabo mu guhesha isura nziza igihugu no (…)

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga rirasaba leta y’u Rwanda kuyereka ahari icyuho bakayifasha gukomeza ibikorwa byayo byiza igenda igeraho.

Ibi iri huriro rigizwe n’abanyarwanda basaga 370 baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, babitangarije abanyamakuru batangira umwiherero w’iminsi itatu ubanziriza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 12 itangira tariki ya 18 Ukuboza 2014.

Mu kiganiro n’itangazamakuru bagarutse ku ruhare rwabo mu guhesha isura nziza igihugu no guhangana n’abarenzwe n’ingengabitekerezo igamije guhindanya ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Ibyo aba Banyarwanda bishimira harimo kuba babashya gukangurira ababa hanze kuza gushora imari mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’iri huriro Jean Nganji, avuga ko kuri ubu bufasha basanzwe batanga, bashaka icyo bongeraho ari nayo mpamvu basaba leta y’u Rwanda kubereka ahari icyuho ku bufasha ikeneye.

yagize ati “Turasaba inzego ziri imbere mu gihugu ngo zitwereke ahakeneye ubufasha, tubutange twiyubakira igihugu cyatubyaye.”

Umuyobozi w’iri huriro Dr David Ruhago, yavuze ko biyemeje gukora uko bashoboye ngo abashaka guhindanya isura y’u Rwanda baganirizwe ku byiza u Rwanda rwagezeho n’ubwo usanga ngo hari n’abatabikozwa ariko ngo bazakomeza kuko “ ukuri guca mu ziko ntigushye.”

Iragena Jean Leon uhagarariye urubyiruko yavuze ko abavuga nabi u Rwanda baba bashishikaye aho usanga bigira intyoza mu kwandika ariko nabo ngo ntibazatezuka kubasubirisha ibyiza ibibi byabo.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Tutuba Jack, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga yavuze ko leta y’u Rwanda itazahwema guhura n’abana bayo baba mu mahanga ngo baganire kuko u Rwanda rubabona nk’umutungo.

Uyu mwiherero bagiyemo bazamaramo iminsi itatu i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bazarebera hamwe ibyo bagezeho ibibazo bahuye nabyo n’ibyo bateganya kugeraho bizajyana n’imihigo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages