Ni imishinga irimo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda kubona serivisi za SONARWA General zo kwishinganisha no gushinganisha ibyabo bidasabye ko baza kuzishakira ku biro by’iki kigo mu Rwanda.
SONARWA General Insurance Company Ltd, ni kimwe mu bigo byitabiriye Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhango witabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hishimirwa ibimaze kugerwaho ndetse higwa no ku mishinga yo gukomeza guteza imbere igihugu.
Nk’ikigo cy’ubucuruzi, SONARWA General Insurance Company Ltd na yo iri kumurika ibikorwa byayo ku isoko rya Amerika cyane ko ifite ihema aho Rwanda Day iri kubera, aho ikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi batari Abanyarwanda ariko bafite ibikorwa mu Rwanda kubishinganisha cyane ko ibyago biza bidateguje.
Umuyobozi ukuriye ubucuruzi muri SONARWA General Insurance Company Ltd, Charlotte Kamanzi yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bari gutegura imishinga, aho mu bihe biri imbere Abanyarwanda baba mu mahanga, bazajya babona serivisi z’ubwishingizi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Twaje hano kwereka no gusobanurira Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi dufite z’ubwishingizi. Uyu munsi turi gutegura imishinga itandukanye irimo no gutangira serivisi ku ikoranabuhanga. Aha ntibizaba biri ngombwa ko baza ku biro mu Rwanda kuko ikoranabuhanga risigaye ryaroroheje ibintu. Ushobora gusaba serivisi, ukayikurikirana ndetse ukayihabwa wibereye aho utuye.”
SONARWA General Insurance Company Ltd icuruza ubwishingizi butandukanye burimo ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi, ubwo gutwara abantu n’ibintu, ubw’ingendo zo mu mahanga, ubw’impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi, ubw’inyubako, ubwishingizi bw’amatungo n’ubwubuhinzi n’ubundi bwinshi.
Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2023, Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu miliyoni 470$ (arenga miliyari 600 Frw) avuye kuri miliyoni 444$ (arenga miliyari 566 Frw).
Ayo ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye aho byibuze 23% yoherezwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu na gahunda za leta muri rusange, mu gihe andi 77% yoherezwa mu miryango n’inshuti z’ababa bayohereje, akajyanwa gushorwa mu bikorwa bitandukanye.
Kuri iyi nshuro Kamanzi avuga ko ibyo bikorwa byose ari ingenzi ku gihugu nyamara biba bikeneye ubwishingizi bubibereye kugira ngo mu gihe ibyago byaje, nyir’ishoramari ntahombe ahubwo agobokwe kuko aba yarashinganishije ibikorwa bye.
Ati “Turashaka kubakangurira izo serivisi zose kuko iyo bashoye imari mu Rwanda ntibafate ubwishingizi iryo shoramari riba riri mu kaga. Ibyo bikorwa byabo turashaka kubyishingira. Uretse ibyo n’imiryango yabo iba mu mahanga turashaka kuyiha ubwishingizi. Ni icyo cyatuzanye kugira ngo dushinge imizi ku isoko ryo mu mahanga.”
SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya SONARWA imaze imyaka ikabakaba 49 ishinzwe, hakaba hari ikindi kigo cya SONARWA Life gicuruza ubwishingizi cyane cyane bugendeye ku bantu burimo ubw’amashuri y’abana, ubwo kwizigamira n’ubundi.
Ni ikigo kimaze kwizerwa cyane bijyanye nubwo bunararibonye, aho cyishyura abakiliya bacyo bagize ibyago bidatinze aho nk’umwaka wa 2022 warangiye cyishyuye arenga miliyari 4,4 Frw nk’indishyi ku mpanuka n’ibyago byageze ku bakiliya bayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!