Iyi nkunga yashyikirijwe abaturage bitabiriye umuganda ngarukakwezi usoza Kanama 2018. Wabereye mu Mudugudu wa Site Mukara II, mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mukura.
Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bawitabiriye bahuje imbaraga mu kwegeranya ibikoresho bizifashishwa mu kubaka inzu esheshatu z’abatishoboye.
Nyuma yo gutangarizwa ko hari inkunga ya 1 368 000 Frw bagenewe ngo bagure mituweli, abaturage batewe ishema no kumva ko hari Abanyarwanda baba hanze babazirikana.
Simbikangwa utuye muri Kageyo yagize ati “Rwose ni igitangaza Imana idukoreye kuko sinari kuzabona aho nkura amafaranga. Imana izahembe aba bagira neza batuzirikanye.’’
Kalinda Jean Pierre utunze abantu 10 yakomeje ati ‘‘Sinabona uko mbisobanura. Aba bagira neza ni nkaho bampaye inka. Nari ngiye kugurisha ihene yanjye ariko amafaranga nsabwa ntiyari kuvamo.’’
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Rutsiro, Butasi Jean Herman, yabukije abaturage kwita ku buzima bitabira gutunga mituweli.
Yagize ati “Iyo udafite ubwisungane mu kwivuza nta n’amikoro urembera mu rugo. Kutivuza bitera gusaza imburagihe bigatuma igihugu gitakaza amaboko.”
Butasi yavuze ko buri muturage agomba kugira mituweli, akanaboneza urubyaro kugira ngo bimworohere guha abana ibibakwiriye.
Abaturage 457 bo muri Mukura ni bo bazishyurirwa mituweli. Uyu murenge utuwe n’abaturage 35 600, uri ku mwanya wa gatandatu muri 13 igize Akarere ka Rutsiro aho mu bwitabire bwo gutanga mituweli ufite amanota 51,29%.



















TANGA IGITEKEREZO