00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota bishyuriye mituweli abatishoboye muri Rutsiro

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 August 2018 saa 07:57
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta ya North Dakota muri Amerika bakusanyije miliyoni imwe n’ibihumbi 368 Frw azifashishwa hagurwa mituweli ku miryango itishoboye yo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro.

Iyi nkunga yashyikirijwe abaturage bitabiriye umuganda ngarukakwezi usoza Kanama 2018. Wabereye mu Mudugudu wa Site Mukara II, mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mukura.

Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bawitabiriye bahuje imbaraga mu kwegeranya ibikoresho bizifashishwa mu kubaka inzu esheshatu z’abatishoboye.

Nyuma yo gutangarizwa ko hari inkunga ya 1 368 000 Frw bagenewe ngo bagure mituweli, abaturage batewe ishema no kumva ko hari Abanyarwanda baba hanze babazirikana.

Simbikangwa utuye muri Kageyo yagize ati “Rwose ni igitangaza Imana idukoreye kuko sinari kuzabona aho nkura amafaranga. Imana izahembe aba bagira neza batuzirikanye.’’

Kalinda Jean Pierre utunze abantu 10 yakomeje ati ‘‘Sinabona uko mbisobanura. Aba bagira neza ni nkaho bampaye inka. Nari ngiye kugurisha ihene yanjye ariko amafaranga nsabwa ntiyari kuvamo.’’

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Rutsiro, Butasi Jean Herman, yabukije abaturage kwita ku buzima bitabira gutunga mituweli.

Yagize ati “Iyo udafite ubwisungane mu kwivuza nta n’amikoro urembera mu rugo. Kutivuza bitera gusaza imburagihe bigatuma igihugu gitakaza amaboko.”

Butasi yavuze ko buri muturage agomba kugira mituweli, akanaboneza urubyaro kugira ngo bimworohere guha abana ibibakwiriye.

Abaturage 457 bo muri Mukura ni bo bazishyurirwa mituweli. Uyu murenge utuwe n’abaturage 35 600, uri ku mwanya wa gatandatu muri 13 igize Akarere ka Rutsiro aho mu bwitabire bwo gutanga mituweli ufite amanota 51,29%.

Abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota bishyuriye mituweli abatishoboye muri Rutsiro
Aba baturage baherewe izi mituweli mu muganda rusange usoza ukwezi
Abaturage bashishikarijwe gutanga ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages