Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga amahugurwa y’ikoranabuhanga ku bagore 1500 bo mu Karere ka Rubavu muri gahunda yiswe ‘Umwari n’umutegarugori mu ikoranabuhanga’.
Aya mahugurwa yamaze iminsi itatu atangirwa mu mirenge 12 yose y’Akarere ka Rubavu, aho abagore bahuguwe ku gukoresha telefoni na mudasobwa mu gusaba serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga nko kwishyura mituweli n’izindi.
Mukakinani Marie Thérèse uhagarariye abagore mu Murenge wa Bugeshi, yashimye amahugurwa bahawe asaba ko bagezwaho telefoni zigezweho no kongera iminara kugira ngo zikore neza.
Ati “Twarahuguwe ubu telefoni turimo kuzikoresha muri gahunda zadusabaga gukora ingendo. Ubu twamenye kwishyura mituweli, kureba amanota y’ibizamini, gutanga umusanzu w’abanyeshuri, kwishyura imisoro ariko turacyafite ikibazo cyo kubona telefoni zigezweho kuko zirahenda”.
Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, yijeje abagore ko bagiye koroherezwa kubona telefoni zigezweho ndetse n’iminara ikaba igiye kongerwa.
Ati “Mugiye koroherezwa kubona telefoni zigezweho, tuzakorana na za SACCO ku buryo muzazihabwa nk’inguzanyo mukishyura amafaranga 5000 ku kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri kuko turifuza ko ikoranabuhanga umuntu yajya arigendana mu ntoki”.
Yakomeje avuga ko iminara na yo bazakorana n’abafatanyabikorwa ikongerwa maze ikoranabuhanga rikataze mu iterambere ribyare umusaruro ku baturage.
Ingo 13% nizo zigera ku ikoranabuhanga naho 16.7% by’abagore mu gihugu nibo babasha kugera ku ikoranabuhanga kandi banabifitiye ubumenyi.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwegerezwa abagore ikoranabuhanga ku buryo mu myaka ibiri buri mugore azaba abasha kugera ku ikoranabuhanga, akaba ari yo mpamvu yahisemo guha abagore telefoni zigezweho zirimo application zose zikoreshwa mu Rwanda.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina, yabwiye abagore ko iterambere ryabegerejwe abasaba kurigeza no ku bandi.
Ati “Ntimuzabyihererane muzabisakaze hose muhugura abandi iterambere rigere hose”.
Gahunda ‘Umwari n’umutegarugori mu ikoranabuhanga, ikorera mu turere 12 aho abasaga ibihumbi 30 barangije amahugurwa mu gihe cy’umwaka bahugurwa ku ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO