Iri tsinda ry’abanyarwanda biyemeje kwandika amakuru arebana n’u Rwanda mu Kinyarwanda kugira ngo abifuza kumenya byinshi kuri rwo bahereye ku banyarwanda babashe gusobanukirwa.
Ubusanzwe amateka y’u Rwanda biragoye kuyabona cyangwa ibivuga ku Rwanda kubibona kuri murandasi cyane ko ibyinshi byanditswe n’abanyamahanga batanasobanukiwe neza ibyo u Rwanda rwanyuzemo.
Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko mu gihe bashaka kumenya iby’ibanze byabafasha ku mateka y’u Rwanda n’inzego zitandukanye byanditse mu Kinyarwanda, bakunze kugorwa no kubona amakuru ya nyayo.
Uhagarariye abakoresha Wikipedia mu Rwanda, Ndahiro Derrick, yavuze ko bafite gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda ariko bahereye ku banyarwanda cyane ko ibivuga ku gihugu by’umwihariko mu Kinyarwanda ari bike.
Ati “Dushaka kwandika byinshi bivuga ku Rwanda ari ukuri kuzuye tudategereje abanyamahanga ngo babyandike kandi natwe duhari. Tugiye kongera umubare w’ibintu bivuga ku Rwanda ndetse byanditswe n’abanyarwanda, tugiye kwandika amateka yacu no kuyasigasira ku buryo yazahererekanywa mu binyejana byinshi.”
Yavuze ko imbogamizi bagihura na zo ari uko abandika ku Rwanda kandi mu rurimi rw’ikinyarwanda bakiri bake bigatuma n’umusaruro batanga uba muke.
Kuva batangira kwandika kuri Wikipedia mu Rwanda hamaze kwandikwa inyandiko zisaga ibihumbi bitanu zivuga ku Rwanda mu nzego zitandukanye kandi bigenda bitanga umusaruro ngo kuko bifasha n’urubyiruko kumenya byinshi mu mateka yaranze igihugu mu bihe binyuranye.
Uretse kwandika amateka, handikwa n’iterambere ry’igihugu ndetse na politiki y’iterambere mu nzego zinyuranye zirimo nk’iyo kubungabunga ibidukikije, ikoranabuhanga, ishoramari, ubukerarugendo, umuco, ubukungu n’ibindi.
Bamwe mu batinyutse kwandika kuri uru rubuga bemeza ko bitanga umusaruro kandi ko mu gihe kiri imbere bazaba bageze kuri byinshi byiza byo kumenyekanisha u Rwanda haba ku banyarwanda n’abanyamahanga nk’uko Niyigena Jacques yabigarutseho.
Ati “Ibivuga ku Rwanda kandi mu rurimi rwacu biracyari bike cyane ko hari n’abasomyi batazi ko hari Wikipedia y’ikinyarwanda ariko tugerageza kuzongera. Ku giti cyanjye ngiye gushyira imbaraga ku bivuga ku muco n’amateka kuko bikiri bike kandi bisaba umwanya munini wo gusoma.”
Usanga gukoresha Wikipedia buri muntu afite uburenganzira bwo gushyiraho icyo ashaka agaragaza aho ivomo ryacyo (source) ariko hari abakunze kuririra kuri ubwo bubasha mu guharabika u Rwanda ari naho aba banditsi bemeza ko guhangana n’aba bisaba kwandika amakuru ya nyayo no kunyomoza ibyagoretswe.
Ikoreshwa rya Wikipedia ku banyarwanda rishobora kuba indi nzira nziza yo kurwanya no kurandura burundu ipfobya, ihakana n’ingengabitekerezo bya Jenoside yakorewe abatutsi, abagoreka amateka y’u Rwanda n’abarusiga icyasha mu nyungu zabo bwite.
Umuryango wa Wikimedia Foundation washinze uru rubuga mu 2001 ndetse rwabaye umuyoboro wo kunyuzaho amakuru n’amateka y’Isi, ibyamamare n’abakomeye ndetse waguye ibikorwa byawo ku buryo mu bihugu bitandukanye hari abanditsi bashyiraho amakuru akenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!