Mu nama y’umunsi umwe yahuje ibihugu bihuriye mu Kigega cy’Ubwiteganyirize mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECASSA) higiwemo uburyo hanozwa imikoranire ya hafi, uwakoreye mu gihugu kimwe akaba yabona amafaranga y’iteganyirije y’ikiruhuko cy’izabukuru ayafatira mu gihugu cye.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) , Dr Daniel Ufitikirezi, yavuze ko hari uburyo abakoreye mu bihugu bigize ECASSA bari mu kiruhuko cy’izabukuru bazajya bahabwa amafaranga ya pansiyo bari mu bihugu byabo.
Yagize ati “Tuziga ku kijyanye n’ibigenerwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru akabibona adakoze ingendo ajya aho yakoreraga, iyi gahunda yamaze gutangira hagati y’u Rwanda n’u Burundi ikaba igiye gushyirwa no muri ECASSA.”
Umuyobozi wa ECASSA, Charles Mpundu, yavuze ko bagamije gushyira hamwe nk’ibigo by’ubwishingizi bikemurira ibibazo bafite badategereje abaturutse hanze ya Afurika.
Yagize ati “Ikigamijwe ni ukurebera hamwe imbogamizi ibigo by’ubwishingizi bihura nabyo no kuzishakira ibisubizo nk’Abanyafurika tutiriwe tujya gushakira umuti hanze ya Afurika.”
Mpundu yashimangiye ko Abanyamuryango ba ECASSA banarebera hamwe uburyo uwakoreye mu kindi gihugu azajya ahabwa ibigenewe uri mu kiruhuko cy’izabukuru atiriwe akora ingendo ava mu gihugu atuyemo.
Iyi nama yari ihuje abantu 70 baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia bazanasangizanya ubunararibonye butandukanye hagamijwe guteza imbere ubwiteganyirize.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye



















TANGA IGITEKEREZO