Aba banyarwanda bazabyigishwa binyuze mu mushinga w’imyaka ine (2018-2022) ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy'ubushakashatsi n'isesengurangamba (IPAR) n’ishami ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku nkunga ya Écossais.

Igerageza ry’uyu mushinga ufasha abakuze batazi gusoma no kwandika ku byiga mu buryo bunabafasha kuzamura imibereho yabo watangajwe muri Mutarama 2018 mu Ntara y’Uburengerazuba, ukaba umaze guhugura abantu 600.

Icyo gihe watangiye uhugura abarimu bazahugura abakorerabushake bo kwigisha abaturage bakuze (guhera ku myaka 15 kuzamura) batazi gusoma no kwandika mu buryo ‘Bwibanda ku kubaha ubushobozi binyuze mu bikorwa ngiro byanabafasha kuzamura imibereho yabo’.

Umuyobozi w’uyu mushinga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nzabarirwa Wenceslas, yabwiye IGIHE ko ‘Icya mbere umushinga ugamije ari uguhugura abarimu bigisha abakuze benshi kugira ngo nabo bazigishe benshi’.

Ati “Ikigamijwe cyane si ukwiga gusoma no kwandika gusa. Ibyo bizaza nk’ibyunganira ibyo biga kuko ntiwatera imbere ibyo bitarimo. Ni ukubigisha mu buryo uhereye ku byo bakenera mu mibereho binajyanye n’ibyo igihugu gikeneye tukaba aribyo duheraho tubigisha.”

Ngo bazigishwa gusoma no kwandika ariko cyane cyane uburyo bunabafasha gukora imishinga yabafasha kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’aho batuye binyuze mu biganiro mu matsinda, imikoro ngiro, kurebera ku bandi bagize icyo bageraho, imikino, imbyino, kubwirwa udukuru n’ibindi.

Ati “Ubwo twarababonye, dutangira no kwigisha abakuze, tumaze kwigisha abarenga 600. Abahugura abandi tumaze kwigisha bagera kuri 45.”

Yakomeje agira ati “Twavuze ko umushinga warangira mu 2022 tumaze kwigisha abantu 3000 ariko ubu turabona dushobora kuzabarenza. Bizaterwa n’uko tuzabona utera imbere.”

Mu mbogamizi ziri mu kwigisha abakuze harimo kuba nta hantu ho kubigishiriza hajyanye n’igihe, kuba abiga ubusanzwe usanga bafite izindi nshingano zirimo izo kwita ku miryango, kuba abakorerabushake bigisha badahabwa agahimbazamusyi gahagije.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Uburezi bw'abakuze, Muziganyi Espérance, avuga ko ubu buryo bwo kwigisha abakuze bugamije kubafasha no kwiteza imbere bugiye kunganira ubusanzwe bukoreshwa hirya no hino mu gihugu bwo kubigishiriza mu masomero.

Ati “Kwiga gusoma no kwandika ku bakuze byari bisanzwe bikorwa, ubwo ni ubundi buryo twungutse buzunganira igikorwa gisanzwe gikorwa.”

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda bakuze bazi gusoma no kwandika bari bageze kuri 73.1% mu gihe guverinoma yihaye Intego ko mu 2024 uwo mubare uzaba wiyongereye bakagera kuri 90%. muri rusange abatabizi ni 26.9%, basaga miliyoni ebyiri.

Abanyarwanda bakuze 3000 nibo bazigishwa gusoma no kwandika
Abanyarwanda bakuze 3000 nibo bazigishwa gusoma no kwandika
Nzabarirwa Wenceslas, yavuze ko icya mbere umushinga ugamije ari uguhugura abarimu bigisha abakuze
Nzabarirwa Wenceslas, yavuze ko icya mbere umushinga ugamije ari uguhugura abarimu bigisha abakuze

[email protected]