00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakwiye gukomera ku muco mu kurinda ibyagezweho – Perezida Kagame

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 May 2015 saa 04:45
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rw’abanyarwanda gukomera ku muco baharanira kurinda ibyagezweho kugira ngo bitangirika.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ihuriro ry’urubyiruko ryabaye kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi rihuje urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga n’urwari rwaturutse mu Rwanda.

Abajijwe icyo abanyarwanda bakwiye gukora kugira ngo barinde ibimaze imyaka myinshi bigezweho ngo bitangirika, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomera ku muco biyubaha niba bashaka kurinda ibyagezweho.

Yagize ati “ Kugira ngo ibyo tugezeho bishobore kurindwa bitazasubira inyuma cyangwa bikangirika,na none bishingira ku muco. Iyo ufite umuco, uzi aho uturuka uzi aho ujya, iyo ukora ibintu uba uzi impamvu ubikora kandi iyo ubigeraho ntabwo wifuza ngo bitakare ahubwo uba ushaka ko bikomeza ugakomeza gutera imbere.”

Perezida Kagame yongeye gusaba urubyiruko kwihesha agaciro mu bitekerezo no mu bikorwa asobanura ko agaciro bisobanura kugerageza kumva isi, ugahora wibaza ku byo ubona, ndetse ntupfe kwemera ibintu byose.

Yasobanuriye urwo rubyiruko ko rukwiye gufata inshingano rugahindura imitekerereze rugamije guhindura ubuzima bwarwo n’abandi.

“Kurota gusa ntibihagije, kwiga nabyo ntibihagije, ugomba kurenga ibyo ukibaza uti ni iki ndi gukora gishingiye kuri ibi… Ubuzima naciyemo ndi urubyiruko bwasobanuye uwo ndiwe n’uruhare nagize mu guhindura u Rwanda.”

Umukuru w’igihugu yasabye urwo rubyiruko kandi kudacogora mu gukora icyiza cyangwa ngo rurambwirwe, kuko byakwangiza byinshi ku buzima bwa muntu n’igihugu.

Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Rwanda Youth Forum’ ryabereye i Dallas muri Leta ya Texas ryahurije hamwe urubyiruko rwiganjemo urw’abanyeshuri rugera kuri 700 harimo urwaturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu by’amahanga.

Urubyiruko ruba mu mahanga rwakanguriwe guhaha ubwenge mu mahanga rutekereza ku iterambere ry’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages