Ibihe bya Noheli n’Ubunani bitwibutsa umuco mwiza w’Abanyarwanda wahozeho wo guhura bagasangira na bose kandi n’ubu ukaba ugomba gukomeza.Uyu muco utuma buri wese agira ibyishimo by’uko umwaka urangiye kandi Imana ikaba yaramurinze akuwusoza neza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, mu mpera z’iki cyumweru yatangaje ko uyu muco ugomba gukomeza kubaho ati “Ni umuco wahozeho kandi n’ubu tukaba tukiwushishikariye cyane tuzirikana abanyantege nke, abadafite kirengera badafite abo bishimana uko bikwiye kubera impamvu zitandukanye cyangwa ubuzima bwihariye.”
Abanyarwanda basabwa gutegura Noheli, bakarangwa n’ubugwaneza, aho biba byiza kubitangirana n’ukwezi k’Ukuboza buri wese uko umutima umubwirije agatekereza ku bababaye, imfubyi, n’abapfakazi buri wese akabasha kwishimira ibyo yabashije kugeraho mu mwaka agasangira n’abandi.
Ibihe bya Noheli n’Ubunani bijya birangwa n’ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga hatandukanye, gusa si ko buri wese agira umutima wo kwita ku bababaye n’abari mu kaga. Aha umuco Nyarwanda ukomeza gushishikariza kurangwa n’ubugwaneza n’urukundo no kwegera ababayeye.
Kurangwa n’umutima w’ubugwaneza bikwiye kuba umuco uranga buri Munyarwanda muri iyi minsi, bikwiye kugaragarira abafite ibibazo.Nubwo amikoro yaba uko bifite.
Ubugwaneza ni umuco w’ingenzi cyane. Ni umuco ushimishije utuma abandi bumva baguwe neza. Mu gitabo cya Bibiliya Pawulo intumwa na we atanga ubutumwa bugira buti “Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana.”
Kurangwa n’ubugwaneza biha biri mu bizakomeza kubaka umuryango Nyarwanda no gufasha abantu kubana mu mahoro bafashanya bajya inama, buri wese akiyumvamo amahoro n’ibyishimo by’uko mugenzi we yamugaragarije umutima wuje ubumuntu.



















TANGA IGITEKEREZO