Ubuyobozi bw’Inzu ndangamurage z’ u Rwanda burashishikariza abanyarwanda gukunda no gusura ibitatse igihugu cyabo biri hirya no hino mu gihugu by’umwihariko Inzu ndangamurage y’ubuhanzi n’ubugeni iri ku Rwesero Mu karere ka Nyanza.
Umuliisa B. Alphonse umuyobozi w’inzu ndangamurage z’u Rwanda avuga ko iyi ngoro yubatse ku gasozi ka Rwesero yubakiwe umwami Mutara wa III Rudahigwa watanze atarayitaha ariko kuko yakundaga ubugeni n’ubuhanzi bahisemo kuyikoresha mu buryo bunogeye yerekanirwamo amashusho n’ubugeni by’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakahisanga.
Umuliisa ati : “Reka dukoreshe ubwenge bwacu mu bugeni kuko dufite ibitaboneka ahandi, kuko uretse ibi, dufite na gahunda inonosoye yo kwandika ibitabo ndetse kuri ubu mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero hatangiwe gukorerwamo ubuhanzi bushingiye ku mafoto agaragaza umuco n’amateka by’Abanyarwanda bo hambere.”
Yoneraho ko gukoresha amafoto ari uburyo bugaragaza ibintu uko biri aho bigaragara ko mu gihe gito gishize abasuye iyi ngoro bahakunze, bityo Umulisa asaba Abanyarwanda kuba nyambere mu kuzisura kuko bizabafasha guhuza ibyo bazi, bize cyangwa banabwiwe n’ukuri ndetse no gucengera amateka nyakuri y’Abanyarwanda.
Ku bufatanye n’izindi nzego ubuyobozi bw’Ingoro z’umurage w’u Rwanda bufite gahunda yo gutarura ibintu nyaburanga bijyanye n’amateka n’umuco by’Abanyarwanda kandi ahantu ndangamateka hagaragara hirya no hino mu gihugu hagafatwa neza birushijeho, dore ko harabarurwa ahantu 110 hashobora gufatwa neza hagakurura abanyamahanga batari bake ndetse n’Abanyarwanda ubwabo.
Magingo aya mu Rwanda habarurwa Inzu ndangamurage eshanu icyakora mu myaka ibiri iri imbere harafungurwa izindi nzu ndangamurage ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO