Ku itariki ya 13 Ukuboza 2016, nibwo hatangajwe ibiciro bishya by’amazi mu cyaro, aho byagiye bigabanywa hagendewe ku buryo bukoreshwa mu gutunganya no kugeza amazi ku baturage. Ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa ku itariki ya 1 Mutarama 2017.

Ubusanzwe, ibiciro by’amazi byashyirwagaho ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze nk’Akarere cyangwa Umurenge na rwiyemezamirimo utunganya ayo mazi akanayacuruza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Mutarama 2017, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Sano James, yavuze ko ibi biciro byagabanyijwe kugira ngo barusheho kongera umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza.

Ati “Iki ni ikintu tugomba kwishimira nk’Abanyarwanda. Ni ubwa mbere bibaye ko tugize igiciro kimwe mu cyaro. Abantu bari bamaze iminsi babivuga ko amazi yo mu cyaro ahenda ugereranyije no mu mujyi.”

Yakomeje avuga ko iki giciro kizakemura ikibazo cy’imiyoboro yajyaga yangirika ariko ntisanwe mu buryo bwihuse kandi ko ntawe ukwiye gushyiraho ibiciro uko yiboneye.

Sano yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakwiye gukurikiza ibiciro bishya byashyizweho n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA kandi abaturage nabo bakwiye kubimenya ku buryo batakwemera kugura ku giciro gitandukanye n’icyatangajwe.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa yavuze ko ba rwiyemezamirimo bazabanza kwigishwa, ariko ko igihe nikigera bazatangira gushyira mu bikorwa ibihano byateganyijwe birimo amande no guhagarikwa.

Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye kwemera kugura amazi ku biciro bitandukanye n’ibyagenwe, ahubwo uwo bibayeho akihutira kubimenyesha inzego za Leta cyangwa RURA.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ubugenzuzi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ningabire Yves Bernard yavuze ko kuba amasezerano ba rwiyemezamirimo bayasinyana n’akarere bizaba byoroshye kubakurikirana no kugenzura niba bubahiriza ibiteganyijwe.

Nk’uko bigaragagazwa na RURA nta wemerewe kurenza amafaranga umunani (8 Frw) ku ijerekani y’amazi aboneka hadakoreshejwe ingufu yari asanzwe agurishwa amafaranga 10, ijerekani y’amazi aboneka hakoreshejwe amashanyarazi, izajya igura amafaranga 20 avuye kuri 30Frw, naho iy’amazi aboneka hakoreshejwe ingufu za mazutu izajya igura amafaranga y’u Rwanda 25 avuye kuri 50Frw.

Amazi aboneka hakoreshejwe ingufu za Turbo azajya agura amafaranga 19 avuye kuri 24Frw, mu gihe amazi aboneka hifashishijwe ingufu nk’izikoreshwa na WASAC azajya agurishwa 16Frw, avuye kuri 20Frw.

Mu Rwanda hari abantu bafite uburyo bwo gukwirakwiza amazi bagera kuri 860, bakaba bajyaga bishyiriraho ibiciro bishakiye, ari na yo mpamvu bashyiriweho ibiciro ntarengwa.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minaloc, Ningabire Yves Bernard
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minaloc, Ningabire Yves Bernard
Umuyobozi wa WASAC, Sano James atangaza ko ibiciro byagabanyijwe mu rwego rwo kongera umubare w'Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza
Umuyobozi wa WASAC, Sano James atangaza ko ibiciro byagabanyijwe mu rwego rwo kongera umubare w'Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza

[email protected]