Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, abo Banyarwanda bafashwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, bagiye kwambuka umupaka wa ’Grande barrière", batashye mu Rwanda.
Muri abo 21 bafashwe, babiri baratorotse, abandi 19 baguma mu maboko y’inzego z’iperereza z’igisirikare cya Congo.
Mu gace ka Nyiragongo muri kilometero 10 uturutse i Goma, Sosiyete Sivile yaho yatangaje ko yashyikirije abandi Banyarwanda bane inzego z’umutekano, bafashwe bagerageza kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.
Hagati aho ariko, Visi Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Norbert Bazengezi Katintima, yatangaje ko iperereza rikomeje kuri abo bafatiwe mu gace ka Nyiragongo, ariko ubu akaba atahamya ko ibyo bashinjwa ari byo cyangwa atari byo.
Muri Repibulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kwandika abaturage kugira ngo bazabone uko batora Umukuru w’Igihugu. Komisiyo y’amatora itangaza ko hamaze kwandika miliyoni 13.



















TANGA IGITEKEREZO