00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bari i Milan na Rome bibukiye ahari umuhanda witiriwe Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 April 2017 saa 09:03
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo bo mu mijyi ibiri ikomeye mu Butaliyani, Roma na Milano, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 7 no kuwa 8 Mata.

Ibikorwa byo kwibuka muri iyi mijyi byateguwe na Ibuka ikorera mu Butaliyani ifatanije n’Umuryango “ Igihozo’ w’abanyeshuri bacitse ku icumu (GAERG) baba mu Butaliyani, na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, ibinyujije mu biro byayo mu Butaliyani, n’inzego zitandukanye.

Kuwa 7 Mata, i Roma habaye igikorwa cyo gushyira indabo ahari umuhanda witiriwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Uyu muhango ukaba ubaye bwa mbere kuva hashyirwaho ikimenyetso (icyapa) umwaka ushize, kandi biteganyijwe ko tariki ya 20 Mata 2017 hazabera imihango yo kuwutaha ku mugaragaro.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi wa kabiri w’umujyi wa Roma, Francesca del Bello.

Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani, Consul Honoraire Francesco Alicicco, yagaragaje ububi bwa jenoside, ahereye ku ngaruka zayo, anavuga aho u Rwanda rugegeza ruhangana nazo.

Umunyamateka Prof Elisa Guida, yatanze ikiganiro cyerekanaga aho Jenoside yakorewe Abayahudi ihuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu bafashe ijambo bose bishimiye igikorwa cyo gushyiraho uru rwibutso kuri uyu Muhanda, bavuga ko ari igikorwa cyiza cyo kongera gusubiza icyubahiro abishwe Jenoside bazira ubwoko n’uko bavutse ari Abatutsi.

Iki kimenyetso kikaba ari n’indi ntwaro izafasha mu kurwanya abahakana Jenocide yakorewe Abatutsi.

Esther Mujawayo warokotse Jenoside yatanze ubuhamya vuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babashije kongera kwiyubaka nyuma yo gusigara bonyine ndetse bagasigara mu bibazo bibakomereye cyane.

Yanashimye cyane igikorwa cyo kwitirira inzirakarengane za Jenoside umuhanda i Roma, ko igisobanuro cyabyo ari ukongera guha ubuzima n’icyubahiro Abatutsi bishwe urupfu rubi.

Perezida wa Ibuka mu Butaliyani, Ing. Jean Pierre Kagabo, yasabye abitabiriye gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside no kubaba hafi muri ibi bihe biba bitaboroheye.

Yanashimiye ingabo zari iza FPR Inkoatanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame kuba zarahagaritse jenoside.

Yanavuze ku mbabazi zasabwe na Papa Francis, avuga ko ari intambwe yo kwishimirwa, ariko kandi hakwiye gusabwa imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange. Kandi n’ abihayimana bagize uruhare muri jnoside bakagezwa imbere y’ubutabera.

Uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani yashimiye abababashije gufata mu mugongo Abanyarwanda, anakangurira abari aho ko bagomba kwamagana ibikorwa byose biganisha ku gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Hashyirwa indabo ku cyapa kiri ku muhanda witiriwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye gushyira indabo ku cyapa cyatura neza Jenoside yakorewe Abatutsi

karirima@igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages