00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barindwi batawe muri yombi bashinjwa kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2017 saa 07:01
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabishyize ku rubuga rwayo, amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’Ubushinjacyaha.

Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye ,Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Muri ayo mazina irisanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda.

Bose uko ari barindwi, Polisi yatangaje ko bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ku ifoto hejuru : Boniface Twagirimana uri mu batawe muri yombi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages