Mu kiganiro IGIHE yahawe n’ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR, Frédéric Ntawukuriryayo, yavuze ko mu batahutse harimo abagabo barindwi, abagore 38 ndetse n’abana 59.
Yavuze ko Abanyarwanda bakomeje kwitabira gutahuka nubwo hakiri impamvu zitandukanye zikibazitira gutaha bose.
Ntawukuriryayo yavuze kandi ko zimwe mu mpamvu zihariye zituma abantu badataha bose ngo bave mu mashyamba ya Congo zishingiye ku mateka, harimo ikibazo cy’imyumvire yo kutagira amakuru ahagije ndetse no kutizera aho hari abatizera umutekano bagereranyije n’aho igihugu bagisize.
Ati “Hari ikibazo cy’imyumvire no kutagira amakuru ahagije aho akenshi batizera umutekano bagereranyije n’aho igihugu bagisize”.
Yavuze kandi ko hari n’umwihariko w’abantu baba bari mu mpunzi bashaka gukwirakwiza ubwoba, mu biganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakora ibishoboka ngo batere ubwoba umuntu wese ushaka gutaha.
Mbere yuko hafatwa icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) yari yarihaye inshingano rusange yo gushyiraho politiki yo kurwanya ubuhunzi, yerekeje mu nkambi zo mu bihugu bitandukanye gushishikariza impunzi gutaha, no kuzizana ngo zirebere zizasubizeyo amakuru y’aho igihugu kigeze.
Ntawukuriryayo yavuze ko ibyo bikorwa bitahagaze kuko hagikoreshwa uburyo bunyuranye bwo gushishikariza impunzi gutaha, harimo kubagezaho amakuru binyuze mw’itangazamakuru ndetse no kujyayo bakavugana imbonankubone.
Impunzi zitahuka zikunze kuvuga ko zatinze gutaha kubera amakuru mabi zifite ku Rwanda, ko nta mutekano uhari, kuba abatashye bicwa n’andi makuru mabi.
Iyo Minisiteri kandi iherutse gutangaza ko Abanyarwanda ibihumbi 5081 ari bo batahutse mu mwaka wa 2015 banyuze ku mipaka itandukanye y’igihugu.
MIDIMAR yavuze ko nta mibare yizewe y’impunzi zigisigaye mu mashyamba ya RDC, kuko nta barura rirakorwa rigaragaza amakuru nyayo.



















TANGA IGITEKEREZO