Aya masomo bayahabwa mu gihe cy’ibyumweru 2 na 3 n’inzobere mu nzego zitandukanye binyuze mu kwiga bisanzwe no gusura aho bimwe mu byo bigishwa bikorerwa[Field Visit), ay’umwaka wa 2019 yasojwe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019.
Amasoma bahabwa ari mu nzego zitandukanye zifatiye runini iterambere ry’u Rwanda zirimo ubuzima, ingufu, ikoranabuhanga, imiyoborere, ubuhinzi, umuco na Siporo, ibikorwa remezo, ubukungu n’iterambere ry’inganda n’ibindi.
Nsengumuremyi Donat, usanzwe ari umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gazi na Pateroli, yavuze ko amahugurwa bayungukiyemo byinshi by’umwihariko mu gutunganya amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.
Yavuze ko ubumenyi yayakuyemo buzagira uruhare mu kuzamura no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda busa n’ubutaratera imbere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elizabeth, wahuguwe ku iterambere ry’icyaro, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha guhugura no gufasha abaturage uburyo bwo kwivana mu bukene no kuburandura.
Umuyobozi w’ikigo kitwa DEYI Ltd gikora ishoramari mu buhinzi bw’ibihumyo yavuze ko mbere atarahabwa aya mahugurwa yakoreshaga umukozi umwe gusa n’umusaruro akuramo ari mucye cyane.
Aya mahugurwa yayigiyemo uburyo bwo guhinga ibihumyo hifashishwa ikoranabuhanga aho uyu munsi abasha kweza toni 180 ku mwaka, ahakoresha abakozi 40 barimo 10 bahoraho kandi ikaba yarabashije guhugura abahinzi babyo basaga ibihumbi 12.
Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko iyi gahunda ya Leta y’u Bushinwa yo kongerera ubushobozi abakozi izafasha kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye zirimo guhindura ubuzima n’imibereho by’abagituye.
Zimwe mu Ntego u Rwanda rwihaye harimo ko mu 2050 kizaba kibarirwa mu bihugu bikungahaye, aho umuturage azaba yinjiza asaga ibihumbi 12$. Niyonkuru yavuze ko kugira ngo ibyo bigerwaho bisaba ko hafatwa ibyemezo n’ingamba zo kuzamura ubucuruzi n’ubukungu bw’igihugu.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kandi, Guverinoma yiyemeje yo kwihutisha iterambere by’umwihariko guhanga imirimo isaga miliyoni 1.5 bitarenze mu 2024.
Ati “Ibyo ntiwabigeraho igihe udashoye imari muri gahunda zo guhugura no kongerera ubushobozi abakozi. Iyi gahunda rero ni imwe mu izadufasha kugera kuri iyo ntego.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Honguei, yashimye ubufatanye Leta y’u Rwanda iha igihugu ahagarariye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo guhugura abakozi cyatangije mu mwaka wa 2000.
Yavuze ko uretse abo 353 bahuguwe bakorera ibigo bya Leta n’iby’igenda hari n’abandi bo mu ishyaka RPF Inkotanyi n’abo mu Ngabo z’igihugu bahuguwe binyuze muri iyo gahunda.
Ati “Abahuguwe biyongereyeho hafi 50% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2018[bari 249]. Amahugurwa bahabwa, ari mu murongo w’ibyo u Rwanda rushyize imbere nk’imiyoborere myiza, kubaka amashyaka ya politiki, guhinga no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ishoramari..kurandura ubukene n’ibindi.”
Amb Rao yavuzeko iyo gahunda yafunguriye amaso abanyarwanda bayihuguwemo kandi bagakuramo ubumenyi ngiro n’ubunararibonye buzabafasha mu kazi basanzwe bakora.
Uyu mwaka hahuguwe abanyarwanda 353 mu gihe kuva mu 2015 kugera uyu mwaka hamaze guhugurwa abanyarwanda basaga 1000, intego ikaba ari uko mu 2020 hazahugurwa nibura 550.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO