Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamagabe.
Umuyobozi muri RBC w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2018 bwaberetse ko umubare w’Abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe uri hejuru.
Ati “Tuvuge nk’indwara y’agahinda gakabije (depression) twasanze hafi 12% by’Abanyarwanda bayirwaye.”
Akomeza avuga ko imibare yerekana ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bangana na 30% bafite ubwarwayi bw’agahinda gakabije. Yakomoje no ku biyobyabwenge, avuga ko biri mu byongera umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ati “Muri ubwo bushakashatsi twakoze mu mwaka ushize twasanze abasaga ibihumbi 200 bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ibibazo byo mu mutwe batewe no gufata ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, bagaganiriza kandi babagira inama kuko kuko ubushakashatsi bwerekana ko 50% by’indwara zo mu mutwe zitangira mbere gato y’imyaka 14 y’amavuko.
Ati “Hafi 20% by’abana n’urubyiruko bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku bafite imyaka 14 kugera ku myaka 18 ni 10%; ni ba bana bato baba bakiri mu miryango cyangwa batangiye amashuri.”
Hasobanuwe ko umuntu ufite ubuzima bwo mu mutwe bwiza ari umerewe neza ku buryo ashobora gukoresha ubushobozi bwe mu guhangana n’ibimugora mu buzima; agakora akiteza imbere, agateza imbere umuryango we n’igihugu.
Uburwayi bwo mu mutwe mu bana n’urubyiruko buterwa ahanini n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, irishingiye ku gitsina ndetse n’iribabaza umubiri n’umutima.
Nyirangendahimana Jeanette wo mu Karere ka Nyamagabe yatanze ubuhamya avuga ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ariko aravurwa arakira.
Yavuze ko nyuma yaho umwana we agize ikibazo cyo kurwara igicuri akamujyana ku Bitaro bya CHUB, yavuwe agakira.
Ubutumwa bwatanzwe bwagaragaje ko uburwayi bwo mu mutwe bwinshi buvurwa bugakira, bityo abafite umuntu wahuye nabwo bagomba kwihutira kumujyana kwa muganga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ari abarwayi nk’abandi, bityo bagomba kwitabwaho n’inzego zose kandi n’imiryango bakomokamo ikabitaho.
Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwibutsa ko abafite ibibazo byo mu mutwe ari abarwayi nk’abandi bityo bakeneye kwitabwaho n’igihugu ndetse n’imiryango twese.”
Imibare ya RBC yerekana ko mu bana b’urubyiruko bafite imyaka 14-35, byibura umwe kuri babiri aba yarafashe ibiyobyabwenge; 7% muri bo baba barabaye imbata z’inzoga, 5% barabaye imbata z’itabi naho 2% barabaye imbata z’urumogi.
Mu Karere ka Nyamagabe ahizihirijwe uwo munsi, imibare yerekana ko abaturage barenga 900 bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe byahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko’.



















TANGA IGITEKEREZO