Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu (34% by’abaturage) ntibazi ingengo y’imari mu Rwanda n’uburyo itegurwa , binatuma badatanga ibitekerezo cyangwa ngo bagire uruhare mu bibakorerwa mu mafaranga baba batanze y’imisoro nkuko bibagaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO).
Inyandiko y’ubu bushakashatsi bwarebaga niba abaturage bazi inshingano zabo mu gutegura ingengo y’imari (budget) n’uruhare bagira mu bikorwa bibakorerwa, yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 18 Nzeli 2014, mbere yuko ishyirwa hanze burundu inzego bireba zimaze kubitangaho ibitekerezo.
Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 8, harimo 5 ari two Musanze, Ngororero, Gatsibo, Nyaruguru na Gakenke; kamwe kamwe muri buri ntara na dutatu tw’Umujyi wa Kigali.
Abantu batandukanye babajijwe ntagihereweho ni abagize ingo 800 ni ukuvuga ingo 100 muri buri Karere. Ibibazo babazwaga birimo icyagiraga kiti “Muzi itegurwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta?”
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 66% bazi iki gikorwa kandi hari n’abakigiramo uruhare, nyamara abagera kuri 34% basaga 3,570,000 bagaragaje ko iki gikorwa ntacyo bakiziho ndetse ko nta ruhare bajya bakigiramo.
Abavuze ko bazi iki gikorwa 63 bagikesha za radiyo mu gihe 26 bacyumva mu nama ziba nyuma y’umuganda. Zimwe mu ngero zigaragaza ko mu karere ka Musanze abaturage 61.3% babajijwe batazi iki gikorwa mu gihe 38.8% bakizi. Mu karere ka Gakenke abakizi ni 81.3% mu gihe abatakizi ari 18.8%.
Ku ruhande rwa CLADHO, umuyobozi wayo mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard asanga kuba Abanyarwanda bagera kuri 34% batazi uko ingengo y’imari itegurwa nta n’uruhare babigiramo ari ikibazo gikomeye. Yagize ati “ Abantu 34%, uyu mubare si mukeya, basa nk’aho batabizi batanabyitaho.”
Yakomeje avuga ko aba baturage ntacyo bazi ku ngengo y’imari n’ibikorwa bibakorerwa, ahubwo ngo babona bikorwa nyamara bagombye kugira uruhare muri byo kuko akenshi amafaranga akoreshwamo ava mu misoro batanga, bityo bagombye kumenya niba ashyirwa mu bikorwa bibagirira akamaro. Ikindi ni uko bagomba kubigiramo uruhare bakerekana ibyo bashaka ko bakorerwa.
Yakomeje avuga ko bamaze gukora ubu bushakashatsi igisigaye ariukumanuka mu baturage bakareba niba inzira zose zisabwa ngo abaturage baganirizwe ku ngengo y’imari zubahirizwa uko zakabaye.
Hagiye gushyirwaho uburyo abaturage bazajya babigiramo uruhare(Web Portal)
Ihereye kuri ubu bushakashatsi, CLADHO yatangaje ko igiye gushyiraho urubuga (Website Portal) ruzafasha kujya rugeza amakuru ku baturage mbere y’itorwa ry’ingengo y’imari kugira ngo babigiremo uruhare batanga amakuru n’ibyo bifuza byabakorerwa.
Yagize ati “Amakuru bazajya bayamenyera ku gihe kandi bagiye babona igisubizo ku buryo bwihuse. Ufite telefoni imubwire ngo igihe kirageze utange ibitekerezo ku bikorwa yumva byajya kuri bije(budget).”
CLADHO izajya ikusanya ibitekerezo by’abaturage ihereye ku byatanzwe na benshi mu gace runaka kuko nibohereza ubwo butumwa hazajya ahagaragara aho bwaturutse maze bugezwe ku bashinzwe gufata ibyemezo barimo Minisiteri y’imari n’Igenamigambi kugira ngo biherweho.
Aya makuru azajya agezwa ku bantu bose bafite telefoni bakire ubutumwa bugufi(SMS) ko iki gikorwa cyatangiye, CLADHO ikaba yizeye ko iki gikorwa kizatanga umusaruro ufatika. CLADHO ivuga ko igihe kirageze ngo ubu bushakashatsi buherweho maze ibirimo bishyirwe mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO