00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batandatu barekuwe nyuma y’amezi hafi atatu bafungiwe muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 April 2019 saa 10:06
Yasuwe :

Abanyarwanda batandatu bari bafungiye muri gereza ya Ntungamo muri Uganda, bageze mu Rwanda bavuga ko basizeyo abandi barenga 100, bakoreshwa imirimo y’agahato mu nyungu za bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda.

Kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo aba banyarwanda bageze ku mupaka wa Kagitumba, nyuma y’amezi hafi atatu bafungiwe muri Uganda.

Bavuga ko bafashwe tariki 17 Mutarama 2019 ubwo bambukaga umupaka nk’uko bisanzwe, kuko ngo bari bafiteyo akazi bakora bataha mu Rwanda buri munsi.

Bamaze kurenga umupaka wa Uganda no guteresha kashe ku mpapuro ziberemerera kwambuka nk’uko byari bisanzwe, ngo bahise batabwa muri yombi burizwa imodoka ya gisirikare ibajyana kuri gereza ya Nyungamo.

Bahise bamburwa ibyangombwa byose, bukeye bababwira ko bafunzwe bazira kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Baje kunyanwa mu rukiko bakatirwa gufungwa amezi atatu.

Muri gereza ngo basanzwemo abanyarwanda basaga 100, bose bagakoreshwa imirimo y’agahato irimo guhinga, mu nyungu z’abasirikare bakuru ba Uganda.

Uwitwa Maniragaba Tharcisse yagize ati “Baragendaga bagapatana ahantu ho guhinga ubundi bakaza kudutwara tukajya guhinga. Twahingaga inkoni zituri mu bitugu ku buryo nk’iyo hagiraga ushaka gutoroka bakamufata bahitaga bamutwika mu birenge kugira ngo ntazongere kubitinyuka. Ubu hari bagenzi bacu babiri dusizeyo batwitswe mu birenge.”

Shyaka Vedaste uturuka mu Murenge wa Matimba we avuga ko iyo bagufashe ufite indangamuntu n’izindi nyandiko z’inzira, bagusaba pasiporo mu rwego rwo kukunaniza.

Nizeyimana Mupenzi nawe wo muri Matimba avuga ko uretse guhinga, abo basirikare bajya mu mujyi gupatana imirimo irimo kubaka, kubumba amatafari, kwasa ibiti n’indi, bakaza bagatoranya abanyarwanda muri gereza bakajya kuyibakoresha.

Ati “Ntabwo bajya bita ku buzima bwawe waba urwaye, waba utarwaye baragutwara ukanabikora inkoni zikuri mu bitugu. Rero kumubwira ngo urarwaye ntacyo biba bimubwiye kuko aba ashaka kugukoresha mu nyungu ze.”

Nizeyimana akomeza avuga ko abo bayobozi babwiraga abanyarwanda ko badakeneye ko bakomeza kuba mu gihugu cyabo.

Hashize iminsi Guverinoma y’u Rwanda isabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubuhamya bw’abanyarwanda benshi bari bamaze igihe birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ko bahohotewe ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y'amezi atatu bafungiwe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages