Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Tembo n’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Tanzania, Norvege na Ireland ndetse na Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Malawi, Amandin Rugira.

Muri iki gikorwa, Ambasaderi Rugira yongeye kugaruka ku rugendo rwo kwibohora rutari rworoshye, avuga ko rwabaye intangiriro yo kubaka u Rwanda rushya.

Yavuze ati “Nyuma ya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994], Abanyarwanda bakoze ibintu bitatu, [birimo] kugira ubumwe, kubazwa inshingano no kureba kure. Ibi nibyo byatumye Abanyarwanda babasha gutsinda imbogamizi zose bahuye nazo [ndetse] no kubaka iterambere ry’igihugu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Tembo, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu iterambere mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Yagize ati “Tubona ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu iterambere ry’ubukungu, ivugurura ry’inzego za Leta, no gutanga serivisi. Iterambere ry’u Rwanda rirashimishije kuko ryabaye mu gihe nyuma y’uko habaye Jenoside [yakorewe Abatutsi] muri 1994.”

Yakomeje avuga ko ashimira u Rwanda uruhare rw’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ati “Turashimira u Rwanda ku bw’uruhare rumaze kugira mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu bihugu byo muri Afurika nko kurwanya imitwe y’iterabwoba i Cabo Delgado muri Mozambique.”

Kugeza ubu u Rwanda na Malawi bifitanye umubano mwiza mu nzego zirimo ubucuruzi umutekano n’izindi zitandukanye.

Ambasaderi Rugira yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Tembo
Ambasaderi Rugira yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Tembo
Abahagarariye ibihugu byabo muri Malawi bari bitabiriye iki gikorwa
Abahagarariye ibihugu byabo muri Malawi bari bitabiriye iki gikorwa
Wari umwanya mwiza wo kuganira no kungurana ibitekerezo hagati ya Ambasaderi Rugira n'abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Malawi
Wari umwanya mwiza wo kuganira no kungurana ibitekerezo hagati ya Ambasaderi Rugira n'abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Malawi
Hafashwe amafoto y'urwibutso ku bitabiriye iki gikorwa
Hafashwe amafoto y'urwibutso ku bitabiriye iki gikorwa
Abanyarwanda n'inshuti zabo bari bitabiriye iki gikorwa
Abanyarwanda n'inshuti zabo bari bitabiriye iki gikorwa
Uyu munsi wanitabiriwe n'abanyamahanga barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Malawi
Uyu munsi wanitabiriwe n'abanyamahanga barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Malawi
Byari ibyishimo ku Banyarwanda bitabiriye iki gikorwa
Byari ibyishimo ku Banyarwanda bitabiriye iki gikorwa
Abanyarwanda batuye muri Malawi bari bitabiriye iki gikorwa
Abanyarwanda batuye muri Malawi bari bitabiriye iki gikorwa