Ibi birori byizihijwe ku wa 18 Kanama 2018, byitabirwa n’Abanyarwanda basaga 60 biganjemo abatuye muri Dallas Fort Worth.
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Frank Kayijuka, yavuze ko ibirori by’Umuganura byatangiye kwihizwa kuva kera, aho buri ntangiriro z’umwaka abaturage bishimiraga umusaruro uhagije igihugu cyabonye.
Ati “Ni amahirwe yo kwishimira ibyo igihugu cyacu cyagezeho, dufata ingamba zo guhangana n’inzitizi dushobora guhura nazo muri iki gihe twese duharanira iterambere ry’igihugu.”
Yasabye Abanyarwanda batuye muri Leta ya Texas gukorera hamwe birinda gupfusha ubusa umwanya kugira ngo baziteze imbere n’igihugu kidasigaye, kandi bagahora bashishikariye gutoza abana umuco wo gukunda igihugu bakiri bato.
Mu kiganiro na One Nation Radio, Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri leta ya Texas, Sam Mbanda, yavuze ko nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga Umuganura bawufata nk’umwanya wo gushima Imana no kwishimira ko babasha kubana neza.
Mbanda kandi yavuze ko ari umwanya wo gushimira ubuyobozi buharanira guha abaturage umutekano bigatuma babasha guhinga no kweza.
Ibirori by’Umuganura byaranzwe n’imbyino, indirmbo n’amafunguro ateguye mu buryo bwa Kinyarwanda.
Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe tariki ya 3 Kanama 2018.



















TANGA IGITEKEREZO