Abarangije amasomo banahawe impamyabushobozi ni abapilote 24, abashinzwe kugenzura ibya tekinike mu ndege 96 barimo Abanyarwanda 10, abakira abakiriya 37 n’abashinzwe gucuruza no kwamamaza servise z’indege 44.
Impamyabushobozi bazihawe n’ikigo kizwi cyane muri Afurika mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere cya Ethiopian Aviation Academy.
Abanyarwanda bize ibyo gutwara indege bagera kuri 15, ariko bo baracyari ku ntebe y’ishuri.
Umuyobozi w’icyo kigo Tewolde GebreMariam ari nawe watanze izo mpamyabushobozi, yasabye aba banyeshuri bazihawe kuzibyaza umusaruro banoza akazi bazakora, kuko ubumenyi bahawe buhagije.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo, abinyujije kuri twitter yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Ethiopia by’umwihariho anishimira abo banyarwanda bavuye gukarishya ubumenyi mu bw’indege.



















TANGA IGITEKEREZO