Rollins Cup ni igikombe gihatanirwa buri mwaka binyuze mu marushanwa mu biganiro mpaka yitwa ‘Great Debate’, ahatanirwa n’ikipe ya Rollins College, n’indi iturutse mu kindi guhugu.
Abanyarwanda bitabiriye aya marushanwa abaye ku nshuro ya 11, nyuma y’andi makipe yaturutse mu mashuri akomeye arimo Kaminuza ya Oxford na Cambridge.
Ikipe y’Abanyarwanda yari igizwe na Mekha Rousseau Ndayisenga na Kellia Kaneze wiga mu ishuri rya Wellspring Academy.
Begukanye igikombe nyuma yo kujya impaka ku nsanganyamatsiko igira iti “Ese Amerika ikwiye kujya yohereza ingabo mu bihugu bibereyemo Jenoside?"
Iri tsinda ni rimwe muri abiri akomeje kuzenguruka kaminuza n’amashuri atandukanye muri Amerika, binyuze mu gikorwa cyateguwe na iDebate Rwanda cyiswe ‘Amajwi y’abavutse nyuma ya Jenoside”.
Jean-Michel Habineza washinze iDebate Rwanda yavuze ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kane, kigamije kurushaho kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusobanurira abantu ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bibanza gutegurwa kandi nabo bagira uruhare mu guharanira ko bitagira ahandi biba ku Isi.
Yakomeje agaragaza ko uru rugendo rwabo ruba rugamije kwerekana ko ingaruka za Jenoside zitagera ku bariho igihe iri kuba gusa, ahubwo zigera no kubavuka nyuma yayo.
Ni n’uburyo bwo kurushaho kugaragaza uko ibiganiro mpaka mu Rwanda bikomeje gutanga umusanzu mu guhashya bimwe mu byatumye Jenoside iba.
Binyuze mu biganiro mpaka, abakiri bato basobanukirwa neza ko ijwi ryabo rifite agaciro kandi bashobora kurikoresha mu kuba umusemburo w’impinduka nziza.
Biteganyijwe ko aya matsinda y’Abanyarwanda bari muri iDebate Rwanda azazenguruka kaminuza 24 zo muri Leta 15 za Amerika.
Uretse kuzenguruka Amerika, iDebate Rwanda itegura n’ibindi bikorwa birimo Kigali Debate League, East African Debate Championship na Dreamers Academy.



















TANGA IGITEKEREZO