00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda birukanwa muri Tanzania bakomeje guhura n’akaga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 September 2013 saa 08:10
Yasuwe :

Hari hashize iminsi hari agahenge, nta banyarwanda bakomeje kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania, kivuga ko bari batuyeyo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu mpera z’icyumweru gishize, hinjiye abagera ku 185, ariko abenshi muri bo bari inkomere abandi bavuga ko bateshejwe ibyabo.
Nk’uko urubuga rwa RBA dukesha iyi nkuru rubitangaza, mu mpera z’icyumweru gishize, umukwabu wo kwirukana ku ngufu Abanyarwanda baba muri Tanzania wafashe indi ntera. Abasaga 120 ni bo bambutse umupaka wa Rusumo ku wa (…)

Hari hashize iminsi hari agahenge, nta banyarwanda bakomeje kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania, kivuga ko bari batuyeyo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu mpera z’icyumweru gishize, hinjiye abagera ku 185, ariko abenshi muri bo bari inkomere abandi bavuga ko bateshejwe ibyabo.

Nk’uko urubuga rwa RBA dukesha iyi nkuru rubitangaza, mu mpera z’icyumweru gishize, umukwabu wo kwirukana ku ngufu Abanyarwanda baba muri Tanzania wafashe indi ntera. Abasaga 120 ni bo bambutse umupaka wa Rusumo ku wa gatandatu binjira mu Rwanda, nk’uko imibare ya Ministeri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza (MIDMAR) ibigaragaza. Kugeza ku Cyumweru bari bamaze kugera ku 185.

Ku mupaka wa Rusumo ku cyumweru, hari bamwe muri abo banyarwanda bari bagikomeza kwinjira mu Rwanda, bamwe muri bashoboye kwambukana imitungo yabo ishoboka, harimo amashyo y’inka. Cyakora hakaba harimo n’abagaragaza ibikomere batewe n’ihohoterwa bakorerwa n’abakora uwo mukwabu, harimo abasirikare n’abapolisi ba Tanzaniya.

Mu mitungo mike bashoboye kwikorera harimo ibikoresho byo mu nzu ndetse n’inka 181 z’imiryango itandukanye. Uyu mukwabu n’ubwo Leta ya Tanzania ivuga ko ugamije gutahura abatuye muri iki gihugu, abenshi ngo bambuwe ibyangombwa by’umwenegihugu ndetse binacagagurwa n’abakora uwo mukwabu, nk’uko byavuzwe n’abashoboye kuganira n’umunyamakuru wa RBA wari ku mupaka wa Rusumo.

Bamwe mu basore bavuze ko bahuye n’ingorane zirimo gukubitwa, gutwikirwa amazu no gutandukanywa n’imiryango yabo. Bamwe muri bo bashimangira ko ari abatanzaniya kandi bakerekana n’ibyangombwa bibahesha ubwo burenganzira.

Undi yavuze ko yashoboye kugurisha inka yari afite, afata inzira yerekeza mu Rwanda nyuma y’uko abona ishyamba ritakiri ryeru. Nyamara ntibyamuhiriye, kuko yambuwe amafaranga yose yari yabonye, nyuma aranakomeretswa bikabije.

Kuri iyi nshuro Abanyarwanda barimo gutahuka, harimo abaza baherekejwe n’abashinzwe umutekano muri Tanzania, bakabageza ku mupaka mu bimodoka byikorera imizigo, aho bashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda. Ibi ariko bitabuza ko hari abaza bakomerekejwe, ndetse abenshi bakavuga ko bafatirwa mu nzira; bityo bagapakirwa uko bakabaye imitungo yabo yose bayisize inyuma.

Umuhuzabikorwa w’inkambi z’agateganyo za Kiyanzi na Kigarama hakirirwa abatahuka, Karagire Gonzag, avuga ko abakirwa bahabwa ubufasha butandukanye, harimo ibikoresho by’ibanze, ndetse bakanahumurizwa.

Umubare munini w’abatahuka, akenshi usanga ari abagore n’abana batandukanijwe n’imiryango yabo, kuko babafataga batari kumwe bagahita baburiza imodoka berekeza mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages