Kuri uyu wa 4 Mata 2019 nibwo abanyarwanda batatu bari bamaze umwaka bafungiwe muri Uganda bageze ku mupaka wa Cyanika, Polisi y’icyo gihugu ibashyikiriza ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Bakurikiye abandi bakiriwe ku wa Gatatu.
Abageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane ni Mukampunga Marie Jeane wo mu Karere ka Burera, Gatorano Evariste wo mu Karere ka Ngororero na Hakizimana Jean Damascene wo mu Karere ka Musanze.
Gatorano avuga ko bafashwe ari abagabo 13, bafatwa n’abantu bavugaga Urukiga, ariko barekuwe ari babiri gusa abandi ntazi irengero ryabo.
Ati “Nagiye muri Uganda mu kwa karindwi 2017, nahawe uruhushya rw’icyumweru, tugeze mu nzira baradufata twari abanyarwanda 13, batwaka ibyangombwa byacu barabica, batubwira amagambo mabi ngo tuje turi abanyarwanda, ngo turaje tubonabone, batwuriza imodoka ya polisi bajya kudufunga.”
Mu buhamya bwe avuga uburyo bagifatwa, abashinzwe umutekano babakuyemo imyenda babarebesha ku rukuta rw’inzu barabitegereza, nyuma barabahindukiza.
Ati “Mbese batugaraguje agati, barangije baradutuka ngo turi abahutu b’ibigoryi, ngo duta igihugu cyacu tukagisigira abatutsi bicaye mu biro bakiyoboye, urumva ko banatubibamo amacakubiri, batubwira ko umunyarwanda wese uzakandagira ku butaka bwa Uganda azabonabona.”
Mukampunga Marie Jeane wafunnzwe ashinjwa ubujura bwa moto, we yabwiye IGIHE ko yageretsweho ibyaha bikomeye bitewe n’uko ari umunyarwandakazi.
Ati “Nakoraga muri hoteri mbona haje umukiliya, ariko yaje ari kuri moto ari kumwe n’undi muntu ariko we ntibinjiranye, muha serivisi yari ansabye, asohotse moto arayibura aravuga ngo ninjye uyigambaniye n’ubundi abanyarwanda turi amabandi. Yanjyanye kuri polisi barambaza ngo ndi umunyarwanda? Ndikiriza barambwira ngo baraje banyereke.”
“Narakubiswe bikomeye, banjyanye kumfunga banteruye n’ubu bandekuye kubera uburwayi bukomeye bwanze gukira nagize kubera izo nkoni, harimo n’uwo nasizemo umazemo imyaka 20 azira ko ari umunyarwanda. Mu by’ukuri ntidukenewe ku butaka bwabo turi ikizira, abagifite umutima wo kwerekezayo babyikure mu mitwe.”
Hkizimana we avuga ko batawe muri yombi n’abantu babahaye ibyangombwa byo kwinjira muri Uganda, barabahindukirana babavana mu modoka yari ibatwaye, babasaba amafaranga bayabuze babajyana muri kasho.
Ati “Banyatse ibihumbi 45 nyabuze barantwara, ubundi iyo uri umunyarwanda ufite amafaranga barakurekura ugasubirayo, wayabura bakakubwira ko bagiye kukugenera ibyo basanzwe bagenera abanyarwanda, ubwo gereza n’imirimo y’ingufu bikakubona.”
Nyuma y’ibi bibazo bidasiba by’abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda, u Rwanda ruheruka gusaba abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu kugeza igihe icyo kibazo kizabonerwa umuti.



















TANGA IGITEKEREZO