Mu gikorwa cyo kugaragaza ibimaze kugerwaho mu myiteguro yo gutangiza ishuri ryigisha ibijyanye na Engineering, abize mu Buhinde n’abandi bafatanyabikorwa bavuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu gushaka ibyo basabwe na Minisiteri y’uburezi, kugira ngo batangize iryo shuri. Ku ikubitiro iryo shuri rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 300 bo mu cyiciro cya Kabiri cya kaminuza n’abandi 200 bo mu cya gatatu (Master’s).
Ku bufatanye n’ishuri ryo mu gihugu cy’u Buhinde, abubatse iri shuri rishobora kuzatangira nirimara guhabwa uburenganzira na Ministeri y’uburezi, bazatangirana n’amashami ane yigisha ibya Engineering ari yo Civil engineering, Electronic and Computer engineering, Electrical engineering ndetse n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kizaba kigisha ibijyanye n’icungamari.
Nzitonda Kiyengo uhagarariye ihuriro ry’abize mu Buhindi bashaka gutangiza ishuri yatangaje ko mu Rwanda abantu bize amasomo ya engineering bakiri bake, bityo bakaba bifuza kugira uruhare mu gutanga ubumenyingiro, buzafasha abana b’abanyarwanda kwiteza imbere. Yagize ati “Mu Rwanda abize ikoranabuhanga ni bake, ni yo mpamvu twifuza gufatanya n’igihugu gutanga ubumenyi ku bijyanye n’ayo masomo kugira ngo abo tuzigisha bazagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Vaibhav V. Dixit, wafashe ijambo mu izina rya Kaminuza Sinhgad college of Engineering ryo mu Buhinde, yavuze ko bazakorana n’iri shuri mu kuboherereza abarimu kugeza ubwo hazaboneka abanyeshuri bazarangiza bagasigara bigisha bagenzi babo. Agira ati “Ibikoresho turabifite kandi n’ibindi bitaraza, dukomeje kubyegeranya ku buryo igihe cyo gutangira amasomo tuzaba twariteguye byose. Nta kindi tugamije uretse gufasha abashaka kwiga ikoranabuhanga batarabashije kugira amahirwe yo kwiga muri Kaminuza za Leta, na bo babashe kwiga amasomo abanogeye.”
Ishuri Sihgad Technical Society-Rwanda, rirateganya gukorera mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro ngo kandi rikazajya ryohereza abanyeshuri baryo b’abahanga mu ishuri Sihgad College of Engineering ryo mu Buhinde bafitanye umubano wihariye dore ko bamaze no kugirana amasezerano y’ubufatanye.



















TANGA IGITEKEREZO