00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo muri Diaspora basabye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 9 June 2015 saa 08:01
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku isi basabye Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda kubera agaciro amaze guhesha igihugu n’abagikomokamo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kamena 2015 ni bwo Abanyarwanda baba muri Diaspora bashyikirije Inteko ubusabe burenga 2500 harimo uburi mu nyandiko 1300 mu gihe ubundi bwoherejwe hifashishijwe ikoranabuhanga (email), bwose busaba kuvugurura ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga, idahinduwe yazazitira Perezida Kagame kwiyamamaza.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), Norbert Haguma, yabwiye Itangazamakuru ko ishema u Rwanda rumaze kugira ari yo ntwaro y’ibanze bitwaje basaba ko ryakomeza kwiyongera, Umukuru w’Igihugu uriho akomeje kuyobora.

Yagize ati "Kera mu mahanga Umunyarwanda bamubonagamo umuntu wakoze Jenoside, none ubu batubonamo abantu baturuka mu gihugu gifite imiyoborere myiza. Uwatugejeje kuri iryo shema, turabona akazi ke katararangira.’’

Haguma yongeyeho ko ari ngombwa kwerekana ko iki cyifuzo ari icy’Abanyarwanda bose.

Uwaje ahagarariye urubyiruko rwa Diaspora yo mu Bubiligi, Habinshuti Rashid, yavuze ko icyabazanye ari ugusaba ubuyobozi nk’uko muri demokarasi babyemererwa.

Yagize ati "Twaje kwerekana ko ibyo amahanga avuga ngo hari ikibyihishe inyuma nta gihari. Icyo bita demokarsi ni amahitamo y’abaturage, natwe turimo kwihitiramo.’’

Yakomeje avuga ko Itegeko Nshinga ryatowe n’abaturage kandi ibyo umuyobozi yakoze yabikoreye abaturage, akaba ari nabo bamusaba gukomeza kubibakorera.

Uhagarariye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopia na Djibouti, Majoro Ivan, yavuze ko barebye ibikorwa igihugu kimaze kugeraho, umutekano, ishema n’agaciro by’Umunyarwanda bituma basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa, yavuze ko ari ubwa mbere bakiriye mu Nteko Abanyarwanda baba muri Diaspora bazanye inzandiko zisaba ko ingingo ya 101 ihinduka, kandi uburemere bahaye iki gikorwa bazabwitaho.

Yagize ati "Ni ubwa mbere twakiriye abo muri Diaspora, urugendo bakoze wongereyeho ibyo bashingiraho basaba bigaragaza agaciro n’uburemere baha iki gikorwa kandi tuzabigaragariza Inteko Ishinga Amategeko nayo ibihe uburemere."

Ubu busabe bw’Abanyarwanda baba mu mahanga ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bwavuye mu bihugu 30 bigize RDGN birimo u Bushinwa, Ethiopia, Djibouti, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, USA, u Busuwisi, Zimbabwe, Congo Brazza Ville, Pologne, u Butaliyani, Senegal, Cote d’Ivoire, u Budage, Autriche, Afurika y’Epfo, Tanzania, Ireland, RDC, Canada, Malawi, Japan, Koreya y’Epfo, Luxembourg, Zimbabwe n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages