00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bongeye gukangurirwa kwizigamira muri EjoHeza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 October 2023 saa 11:39
Yasuwe :

Urwego rw’Ubwitegayirize mu Rwanda (RSSB) rwongeye gukangurira Abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira kandi mu buryo buhoraho binyuze no muri gahunda ya EjoHeza.

Ibi byagarutsweho mu gihe RSSB iri mu bukangurambaga bw’ icyumweru cyahariwe kwizigamira, bugamije gukangurira abantu mu ngeri zitandukanye gutangira gutekereza ku kuzigamira ejo hazaza habo bagifite imbaraga zo gukora.

Urwego rw’Ubwitegayirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko kuva hatangizwa ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa ku bushake bwa EjoHeza, hamaze kwinjira muri iki kigega arenga miliyari 51.5 Frw nkuko imibare yo kuwa 30 Ukwakira 2023 ibigaragaza.

EjoHeza ni ubwizigame bw’igihe kirekire bwakira buri muntu wese yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, bukorwa ku bushake bugafasha abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bitandukanye kwizigamira by’igihe kirekire.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryago, Dr Regis Hitimana, yavuze ko binyuze muri ubu bwizigamire Abanyarwanda 3.306.762 bamaze kwiyandikisha mu gihe abarenga miliyoni 2.7 bo batangiye kwizigamira.

Imibare yo ku wa 30 Nzeri 2023, igaragaza ko ubwizigame bw’abiyandikishije bumaze kugera kuri miliyari 37 Frw, hatabariyemo uruhare rwa Leta n’inyungu zakomotse kuri ubwo bwizigame.

Yakomeje ati "Intego y’ubu bukangurambaga ni ukugira ngo dukangurire Abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigama ngo tugere ku iterambere rirambye haba iry’ umuntu ku giti cye cyangwa iry’igihugu muri rusange. Iyo winjije amafranga uyu munsi ntiwavuga ko uzahora winjiza, bisaba kwizigamira ngo uzagobokwe utakibashije gukora.”

Yagaragaje ko kuri ubu RSSB ifite uburyo butandukanye bugamije gufasha Abaturarwanda kwizigama burimo EjoHeza ikomeje kuba igisubizo ndetse na Pansiyo yo guteganyiriza izabukuru.

Dr Hitimana yagaragaje kandi ko umwaka washize, Pansiyo yinjije mu kigega arenga miliyari 115 Frw yatanzwe n’abanyamuryango 721 871. Muri icyo gihe ariko hatanzwe amafaranga ya pansiyo miliyari 46Frw ku banyamuryango barenga ibihumbi 50.

Nubwo bimeze bityo ariko usanga benshi batarakangukira kuzigamira iza bukuru ibintu bigira ingaruka mu gihe umukozi atakibasha gukora.

Yavuze ko bitewe n’ibiteganywa n’amategeko byashoboraga kugonga bamwe, byatumye RSSB itangiza EjoHeza ngo buri wese yibonemo kandi ikomeje kwitabirwa.

Kubera iki wakwizigama muri EjoHeza?

Dr Hitimana Regis yagaragaje ko hari impamvu nyinshi n’inyungu ziri mu kwizigamira muri EjoHeza.

Ubusanzwe EjoHeza yakira abantu bikorera cyangwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa ayihariye, umukozi wifuza kwizigamira hatitawe ku bundi bwiteganyirize afite n’umwana uri munsi y’imyaka 16 y’amavuko.

Kwizigamira muri EjoHeza umuntu abanza kwiyandikisha akoresheje telefoni ye ngendanwa akanze *506# agakurikiza amabwiriza cyangwa se akegera inzego z’ibanze zikamufasha kwiyandikisha.

Ni uburyo bwatangijwe mu rwego rwo kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, guha buri Munyarwanda n’Umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru, kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene.

Yagaragaje ko inyungu zo kuba muri EjoHeza ari nyinshi kuko ku myaka 55 ahabwa pansiyo, uwizigamiye muri EjoHeza amugaye mbere y’imyaka 55 ashobora gusaba pansiyo ye y’ubumuga.

Indi nyungu kandi ni uko uwizigamiye muri EjoHeza akarenza Miliyoni 4 Frw ubwizigame burengaho aba ashobora gusaba 40% yayo akayakoresha mbere y’uko agera ku myaka ya pansiyo 55, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, ndetse no kuba yagirwa ingwate muri banki.

Mu gihe uwizigamye muri EjoHeza yitabye Imana, abasigaye bemewe n’amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

Uwizigama muri EjoHeza kandi ubwizigame bwe bwunguka hagati ya 11-13% ku mwaka kandi izo nyungu ntizisora bivuze ko ari uburyo bwiza bwo kwizigamira kandi bwunguka.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko umubare munini w’abizigamiye ari ab’igitsina gore kuko bagize 51% abagabo bakagira 49%.

Dr Regis Hitimana yagaragaje ko bakomeje gushishikariza abantu kwitabira gahunda z’ubwiteganyirize aho abakoresha mu nzego zitandukanye bahamagarirwa kuzuza inshingano zo guteganyiriza abakozi babo muri pansiyo.

Yasabye kandi abizigama muri EjoHeza kubikora mu buryo buhoraho kandi ababishobora bakongera ubwizigame kuko biri mu nyungu zabo kubikora, cyane cyane urubyiruko kuko gutangira kwizigamira hakiri kare bituma babona inyungu nyinshi zitutuka ku ishoramari ry’ubwizigame babo.

Abanyamuryango ba Pansiyo nabo basabwe kujya bakurikirana ko bateganyirizwa uko bikwiriye banyuze ku rubuga rwa www.imisanzu.rssb.rw cyangwa bagakoresha uburyo bwa *876#.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryago ba RSSB, Dr Regis Hitimana, yagaragaje inyungu ziri mu guteganyiriza ejo hazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages