Umunyarwanda yavuze ko iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye. Ugeze mu cyumba cy’indembe, aharyamye abarwayi bari muri koma bacometseho insinga nyinshi ku mubiri n’abongererwa umwuka ngo ubuzima butabacika, abagaragara hafi yabo ni abaganga, imiryango yabo ya hafi n’inshuti magara zimwe mubana mu bihe byose, wapfa zikakurerera.
Mu bihugu nk’u Buholandi, u Bubiligi, Luxembourg n’ibindi bike umurwayi urembye cyane mu gihe abisabye kenshi kandi bakabona ibiteganywa n’amategeko arabyujuje hafatwa icyemezo cyo kumuhuhura, agapfa adakomeje kuzahazwa n’uburibwe.
Guhuhura umurwayi mu buryo bwa mbere bikorwa umuganga atera umurwayi umuti hagamijwe kumufasha gupfa byihuse, atababaye kandi agapfa neza [euthanasie]. Hari n’aho usanga bemera ko umurwayi wabisabye yujuje ibisabwa ahabwa imiti akayinywesha, ibizwi nka ‘assisted suicide’.
Mu Buholandi abantu 10.341 barahuhuwe mu 2025, bangana na 6% by’abapfuye bose muri uwo mwaka. Mu 2023 abapfuye bisunze euthanasie bari 9.068.
Ubushakashatsi IGIHE yakoze ku bakurikira imbugankoranyambaga zayo ibabaza niba babona guhuhura umurwayi mu gihe azahajwe n’ububabare bwinshi kandi abaganga baremeje ko uburwayi bwe butazakira, bikenewe mu Rwanda, bwagaragaje ko abantu 1700 basubije ‘Yego’, bivuga ko bashyigikiye ko umurwayi yahuhurwa, 908 basubiza ‘Oya’ mu gihe abantu 462 basubije ko bifashe kuri iyi ngingo.
Abanyarwanda babyemeza bashingira ku ki?
Abanyarwanda bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba baganiriye na IGIHE bari hagati y’imyaka 19 na 68, barimo abiganjemo urubyiruko bemeje ko bashyigikira ko umurwayi ubabara cyane kandi atazakira asabye guhuhurwa yabihabwa.
Irankunda Philbert w’imyaka 19 ati “Hari igihe umuntu aba arembye cyane, ku buryo na we aba yumva yakwipfira bikarangira kuko hariho indwara zidakira.”
Uwitwa Claude Niyomugabo w’imyaka 20 we yavuze ko aramutse amenye ko umurwayi we atazakira kandi akabona arakomeza kubamaraho imitungo, bishoboka yahuhurwa.
Ati “Umuntu usanga akurushya, agusize amafaranga agushizeho n’ubundi arapfuye. Byagaragaye hakiri kare bakubwira rwose bakamufasha akigendera nta kibazo.”
Fidele Kanyanzira w’imyaka 68, na we asanga umuntu urwaye indwara imubabaza cyane akwiye gufashwa kuruhuka ubwo bubabare.
Ati “Aho kugira ngo akomeze ababare kandi wenda arengeje imyaka 80, bagombye kumurangiriza ubuzima kuko aba ari umuntu utazakira. Gukomeza kubabara atazakira ntacyo byaba bimaze.”
Uyu mugabo wavuze ko umwana we abyibasabiye atabimwemerera kuko aba akiri muto ariko ari we bwite bibayeho yakwisabira guhuhurwa kuko ari mukuru.
Aho amategeko yemera guhuhurwa bisaba ko umurwayi abisaba mu gihe afite ubwenge kandi ashobora gutekereza neza no kwifatira icyemezo.
Ubukiristu mu bituma benshi barwanya iki gitekerezo…
Abenshi mu babwiye IGIHE ko batashyigikira ibijyanye no guhuhura umurwayi urembejwe n’ububabare butazakira nyamara yabyisabiye ni abakuru kandi byumvikana ko bacengewe n’inyigisho z’ivanjili cyane.
Akumuntu Jean Bosco ati “Abantu bemera Imana bemera ko ubuzima butangwa n’Imana kandi igihe cy’umuntu iyo kigeze arapfa ntabwo bigombera ko yicwa n’abandi. Icyo gihe rero byaba bisa nk’aho umuntu umwishe ni yo mpamvu n’itegeko ry’Imana ntabwo ryemera kwica[…] ku bwanjye ntabwo nakwemera ko yamburwa ubuzima kubera ko yumva ari kubabara cyane.”
Umukecuru w’imyaka 68 na we asanga umurwayi ubabara cyane n’iyo yaba atazakira akwiye gutegereza umunsi Imana yamugeneye akaba ari wo apfiraho.
Ati “Imana iba yamushyize ku Isi iba izi igihe izamuhamagarira […] ni nko kwiyahura.”
Abaganga babibonamo igisubizo…
Umuyobozi w’Ibitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye IGIHE hari igihe usanga umuntu arwaye kandi atazakira, bakagurisha amasambu n’ibintu byose nyamara ari umuryango w’abantu benshi bakeneye kuzabaho, bakavuza ahantu hose babizi ko ntacyo bateze kumukorera ngo akire.
Ati “No mu buryo bwo mu mutwe wa muntu aba afashijwe. Ariko uzi ko umuntu aremba akagera aho n’umuryango ubona ko warembye? Ariko ka ‘euthanasie’ kaje icyumweru kimwe bahita babyakira kandi bikamera neza cyane.”
Uyu muganga yasobanuye ko umurwayi iyo ahuhurwa batamuniga, ahubwo ari umuti bamutera mu mutsi agapfa neza kandi atababaye.
Ati “Buriya bubabare bwa mbere yo gupfa burababaza […] ariko uzi umuntu wakugabanyiriza ububabare? Kandi icyo tuzi twese ni uko tuzapfa ariko ntugapfe ubabaye. Indwara yakuzahaje, uri umuntu mukuru ukagera aho abo usize badashobora kwigurira ikabutura?”
Yavuze ko hari n’umuryango ubyara umwana akavukana indwara itazakira, ariko kuko ari uwa mbere bagahitamo kumurwaza babizi ko atazakira nyamara habaye hari euthanasie bashobora kugafasha kurangiza ubuzima, bakiyubaka bakazabyara undi nyuma.
Uyu muganga yavuze ko umuco n’ibijyanye n’iyobokamana biri mu bituma ibyo guhuhura umurwayi kimwe no gutwika umurambo mu Rwanda bitajya mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!