Uyu muryango wagaragaje abawugize bagihura n’ibibazo kubona serivisi nziza bitewe n’uko ururimi rw’amarenga bakoresha rutari rwamenywa n’abantu benshi.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa ku wa 25 Nzeri ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”
RNUD yagaragaje ibyifuzo by’uko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri yose kuko byabafasha gukuraho imbogamizi zo kujya kwaka serivisi bitwaje abandi bantu babafasha.
Nyinawumuntu Anisie utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yishimira ko inkoranyamagambo y’abafite ubumuga yemejwe na Leta kugira ngo ikoreshwe mu burezi.
Yavuze ko imbogamizi bagihura nazo ari ukuganira n’abantu bakora ahantu baba bagiye kwaka serivisi nko kwa muganga, muri banki n’ahandi henshi.
Nyinawumuntu yavuze ko bibangamye kuba wajya kubonana na muganga ukitwaza undi muntu uzi ururimi rw’amarenga, agasaba ko rwakwigishwa mu mashuri kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.
Ati “Ururirimi rw’amarenga rwigishijwe mu mashuri byanafasha abakiri bato bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwisanzura mu bandi bana.’’
Ihimbazwe Yves uvuka mu Karere ka Rubavu wiga muri Kaminuza, yashimiye Leta ku bikorwa byiza ikomeje gukora bifasha abafite ubumuga birimo kubaka inzira zabo ku nyubako zigeretse, gushyiraho abarimu babashinzwe mu mashuri asanzwe.
Ati “Icyakora turacyahura n’imbogamizi. Mu burezi ntabwo turagira abarimu benshi bazi ururimi rw’amarenga, iyo tubuze abasemuzi biratudindiza cyane. Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akenshi ajya mu ishuri akicara agasoma gusa kubera abarimu bake. Kwa muganga ntabwo abaganga barasobanukirwa neza n’ururimi rw’amarenga ku buryo twavugana tukumvikana neza nkamusobanurira ibyo ndwaye.’’
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Dr. Mukarwego Betty, yasabye ubuyobozi gukomeza kubafasha mu gukora ubuvugizi kugira ngo ururimi rw’amarenga rwemezwe mu ndimi zikoresha mu Rwanda.
Ati “Iyo umuntu afite ubumuga akumva ko yakiriwe n’abandi afite kwisanzura biramushimisha, rero kuba umuntu afite ubumuga si ukuvuga ngo ntashoboye nitubahe akazi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Gloriose, yavuze ko muri aka Karere bahuguye abakozi ibyibanze ku rurimi rw’amarenga ku buryo babasha kwakira ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wabagana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!