00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuheha ukomeje kunyarira ijigo: Inzoga mu Banyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 July 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda banywa inzoga.

Mu bagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y’imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%. Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.

Ku bijyanye n’aho batuye, abagabo bo mu mijyi banywa inzoga ku kigero cya 48,8%, mu gihe abo mu cyaro ari 50,9%, bigaragaza ko itandukaniro ritari rinini cyane ugereranyije n’aho batuye.

Umujyi wa Kigali ufite abagabo banywa inzoga bangana na 49,7%, Intara y’Amajyepfo ikagira 54,1%, iy’Iburengerazuba ikagira 45,3%, iy’Amajyaruguru ikagira 59,4%, naho iy’Iburasirazuba ikagira 45,7%.

Ku bijyanye n’uburezi, abagabo batigeze biga banywa inzoga ku kigero cya 62,5%, abafite amashuri abanza bakaba 53,5%, ayisumbuye bakaba 41,3%, naho abize amashuri makuru cyangwa arenga bakaba 50,3%.

Ku bijyanye n’ubukungu, abagabo bo mu cyiciro cy’abakene cyane banywa inzoga ku kigero cya 59,3%, naho abakize cyane bakaba 41,7%.

Ku bijyanye n’ukuntu banywa, abagabo 51,3% banywa inzoga hagati y’umunsi umwe n’itanu mu kwezi, 19,4% banywa inzoga hagati y’iminsi itandatu na 10 mu kwezi, 15% banywa inzoga hagati y’iminsi 11 na 24 mu kwezi, abagera kuri 15,9% bo bazinywa buri munsi cyangwa hafi buri munsi.

Ibi bigaragaza ko nubwo benshi banywa gake, hari igice kitari gito cy’abagabo banywa kenshi ku buryo bushobora kugira ingaruka ku buzima n’imiryango.

Ku bijyanye n’ingano y’inzoga zinyobwa ku nshuro imwe, 49,8% banywa ikirahure kimwe, 18,7% banywa ibirahure bibiri, 14,7% banywa ibirahure bitatu, 5,3% banywa bine, 1,9% banywa bitanu, naho 15,2% banywa ibirahure bitandatu cyangwa birenga.

Impuguke mu buzima rusange zivuga ko kunywa inzoga atari ikibazo buri gihe, kuko hari benshi babikora mu buryo bworoheje. Ariko zigaragaza ko igice gito cy’abanywa kenshi n’abanywa cyane gishobora kugira ingaruka ku buzima, ku bukungu n’imibanire yo mu miryango.

Zinavuga ko imyitwarire y’abagabo yo kunywa inzoga ishobora guterwa n’umuco, igitutu cy’imibereho, n’uruhare rwabo nk’abafite inshingano z’imiryango, aho inzoga rimwe na rimwe zikoreshwa nk’uburyo bwo kugabanya stress.

Imibare igaragaza ko kunywa inzoga mu Banyarwandakazi biri hasi ugereranyije n'uko bimeze mu bagabo

Agasembuye mu Banyarwandakazi

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga mu bagore b’imyaka iri hagati ya 15 na 49 bikiri ku kigero cyo hasi, kuko ari 7,5%.

Iyi mibare igaragaza ko 18% by’abagore ari bo bavuze ko banyoye inzoga mu kwezi gushize, bigaragaza ko benshi mu bagore b’u Rwanda batanywa inzoga. Ibi bishimangira ko kunywa inzoga bikiri imyitwarire igaragara cyane mu bagabo kurusha abagore.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka yiyongera, ari ko abagore banywa inzoga biyongera. Ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 7,5%, mu gihe ku bafite hagati ya 20 na 24 ari 13,4%, bikagera kuri 21,5% ku bafite imyaka 30–34, ndetse bikarenga 28,9% ku bafite hagati ya 45 na 49.

Ku bijyanye n’aho batuye, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro banywa inzoga ku kigero cya 20,5%, mu gihe abo mu mijyi ari 12,7%. Ibi bitandukanye n’imyumvire isanzwe yo gutekereza ko kunywa inzoga byiganje mu mijyi.

Ku rwego rw’intara, imibare igaragaza itandukaniro rikomeye. Intara y’Amajyaruguru ifite 26,1% by’abagore banywa inzoga, igakurikirwa n’Amajyepfo aho ari 25,6%, mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku kigero cyo hasi cya 10,5%. Ibi bigaragaza ko imiterere y’uturere igira uruhare mu mikoreshereze y’inzoga mu bagore.

Ku bijyanye n’uburezi, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore batigeze biga banywa inzoga ku kigero cya 24,9%, mu gihe abafite amashuri abanza biri kuri 21,1%, ayisumbuye bikaba kuri 12,4%, naho abafite amashuri makuru cyangwa arenga bakaba 11,5%. Ibi bigaragaza ko uko urwego rw’uburezi rwiyongera, ari ko kunywa inzoga mu bagore bigenda bigabanuka.

Ku bijyanye n’ubukungu, imibare igaragaza ko abagore bo mu byiciro bikennye cyane banywa inzoga ku kigero cya 24,4%, mu gihe abakize cyane ari 11,8%, bigaragaza ko ubukene bushobora kugira uruhare mu kongera imikoreshereze y’inzoga mu bagore.

Nubwo kunywa inzoga bikiri hasi mu bagore ugereranyije n’abagabo, ubushakashatsi bugaragaza ko mu bagore banywa inzoga, benshi babikora gake. Hafi ya 78% by’abagore banywa inzoga ku minsi iri hagati ya 1 na 5 mu kwezi, mu gihe bake cyane ari bo banywa kenshi cyangwa buri munsi.

Ku bijyanye n’ingano y’inzoga zinyobwa, imibare igaragaza ko abagore benshi banywa ku rugero ruto, aho benshi banywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri, mu gihe igice gito cyane ari cyo gishobora kunywa inzoga nyinshi ingunga imwe.

Muri rusange, iyi mibare igaragaza ko kunywa inzoga mu bagore b’u Rwanda bikiri ku rwego rwo hasi, kandi akenshi bikagaragara nk’imyitwarire y’igihe runaka aho kuba umuco rusange. Ibi bitandukanye cyane n’uko bimeze ku bagabo, aho kunywa inzoga bigaragara nk’imyitwarire ikomeye kandi ikwirakwira cyane.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda banywa inzoga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages