00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda ntabwo twaremewe kuba abakene - Perezida Kagame

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 September 2015 saa 01:26
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bataremewe kuba mu bukene, ko ahubwo bagomba kugira imbaraga n’ubushake byo gukora bakabwikuramo ubwabo, kuko ibikenewe byose ngo babuvemo byamaze kugerwaho.

Kuri uyu wa 5 Nzeli 2015 mu muhango wo Kwita izina ku nshuro ya 11, Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba gukomeza ibikorwa bishyigikira umutungo kamere bafite, bityo bakawubakiraho bava mu bukene, kuko ari bwo muvumo wa mbere ubaho.

Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo twaremewe kuba abakene. Ubwo bukene murabuzi nta cyiza abantu babusangamo, tugomba kubuvamo byaba ngombwa ku ngufu. Icyangombwa ni imbaraga ni ubushake tugomba gukoresha kugirango tuve mu bukene.”

Yakomeje avuga ko kuva mu bukene ari inkingi yo gukemura ibibazo byose kuko ari bwo butuma abantu barwanira ubusa, hari ibyo batumva kimwe cyangwa bashaka gukora ibitandukanye.

Yagize ati “Ikibi cy’ubukene, iyo ugize ikibazo giturutse ku bukene ushaka kukitirira undi kandi na we ari mu bukene. Iyo hari duke abantu bakeneye byinshi havuka kubirwanira, turashaka abanyarwanda bihaza biturutse ku bushake bwacu no gukora.”

Perezida Kagame ngo abaturiye ibirombe bikwiye kubagirira akamaro nk'uko bigenda ku baturiye Pariki

Perezida Kagame asanga nta rwitwazo rwo kutava mu bukene Abanyarwanda bakwiye kugira kuko ibyangombwa ngo babuvemo ari byo, imyumvire, umutekano, ubushake, no gukora byamaze kugerwaho.

Ati “Dukeneye kuva mu bukene ari twe tubwivanyemo. Umuvumo wa mbere ni ubukene, nimugira ubukire nta muvumo urimo, ahubwo ni ukubasha kubaka Abanyarwanda.’’

Abaturiye ibirombe bagiye kujya bahabwa 5% nk’uko bikorerwa abaturiye Pariki

Perezida Kagame yasabye gukomeza gushyigikira no kwagura ubukerarugendo, anasezeranya Abanyarwanda ko n’ahandi hari umutungo uvamo ubukungu nk’amabuye y’agaciro, 5% by’ibiyavamo byazajya bigirira akamaro ab’aho acukurwa.

Politiki y’igihugu igenera 5% by’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo ibikorwa by’iterambere ry’abaturage baturiye Pariki z’igihugu. Ibi ni mu rwego rwo gushimira abazituriye umusanzu bagira mu kuzibungabunga, no guharanira ko ibyiza by’ubukerarugendo byahera iwabo.

Muri uyu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b’ingagi 24 bavutse nyuma y’uyu muhango ku nshuro ya 10 bahawe amazina. Kuva uyu muhango watangira mu mwaka wa 2005, ingagi 189 zimaze guhabwa amazina.

Knowles yahaye Ingagi izina 'Ububasha' ngo kuko abakobwa bahawe agaciro bakaba ubu na bo bafite ububasha babukesha Perezida Kagame
Umuhango wo Kwita izina w'itabiriwe n'abaturage mu ngeri zitandukanye
Minisitiri Dr.Vincent Biruta ufite ibidukikije mu nshingano ze na we yise izina Ingagi
Guverineri Bosenibamwe hamwe n'abandi bayobozi ubwo bari bategereje Perezida Kagame mbere y'umuhango wo kwita izina
Abaturage mu Kinigi bari bakereye Kwita izina Ingagi

Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages