Hashize iminsi itari mike Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kongera umusoruro w’ibyoherezwa hanze muri gahunda yiswe “Made in Rwanda” ivugwaho kuzagabanya akayabo u Rwanda rwatakazaga mu kugura ibyakorewe mu mahanga.
Ubwo yatangizaga imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge (JADF), ribera mu mujyi wa Kigali mu gace kahariwe abanyamaguru(Car Free Zone), Minisiri Kanimba, yasabye abanyarwanda kwigirira icyizere kandi bagaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati ‘Made in Rwanda’ ni amagambo afite icyerekezo gukubiyemo ibintu byinshi mu ngamba zo gutera imbere cyane cyane tureba imbaraga z’abanyarwanda uburyo ari zo twashingiraho kugira ngo twiteze imbere mu mugambi wo kwigira. Ibyo rero kugira ngo bishoboke mbere na mbere ubwacu abanyarwanda tugomba kwigirira icyizere tugahindura imyumvire twumva y’uko ibintu bikozwe n’abanyarwanda ari ibintu by’agaciro .”
Yakomeje avuga ko abanyarwanda bagomba gutandukana burundu n’imitekerereze yahozeho kera bitewe n’uko hari abumvaga ko ikintu gifite agaciro ari ikivuye mu mahanga.
Rwiyemezamirimo witwa Tina Mutaharugo yabwiye IGIHE ko bishimiye iri murikagurisha kuko baryungukiramo cyane.
Yagize ati “ Biradushimisha cyane iyo twakoreye aha imurikagurisha kuko tuhabona abakiriya benshi batandukanye barimo abanyarwanda n’abanyamahanga, ikindi kandi ni uko tuhakura abakiriya benshi badusaba ko twabagezaho ibicuruzwa kubera ko hanyura abantu benshi.”
Umuyobozi wa ( JADF) mu Karere ka Nyarugenge, Mukantabana Crescence, yavuze ko uru rwego rukeneye ubujyanama bw’uburyo rwarushaho gukora ibintu byinshi kandi byiza.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi bagera kuri 80 ririmo ibintu bitandukanye byakorewe mu Rwanda birimo imyenda n’ibikapu bidoze mu bitenge n’ibindi bikoresho by’ubugeni.



















TANGA IGITEKEREZO