00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi (Diaspora) barihangira imirimo ku ivuko

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 25 December 2014 saa 01:07
Yasuwe :

IGIHE mu Bubiligi twasuye Rwiyemezamirimo Umutesi Ruboneka Tete, umwe mu Banyarwandakazi bikorera ku giti cyabo waturutse muri Diaspora Nyarwanda yo mu Bubiligi atwereka aho uwakwifuza bimwe mu bikenerwa byinshi bikunze kubarizwa mu mahanga ya kure yabisanga. Iduka rye rizwi ku izina rya "Zaidi Boutique" rikorera muri Hotel des Mille collines.
Umutesi Ruboneka wabaye imyaka irenga 20 mu Bubiligi, yamenyekanye cyane mu itorero Amarebe akaba n’umwe muri bane barishinze mu ikubitiro. Iri (…)

IGIHE mu Bubiligi twasuye Rwiyemezamirimo Umutesi Ruboneka Tete, umwe mu Banyarwandakazi bikorera ku giti cyabo waturutse muri Diaspora Nyarwanda yo mu Bubiligi atwereka aho uwakwifuza bimwe mu bikenerwa byinshi bikunze kubarizwa mu mahanga ya kure yabisanga. Iduka rye rizwi ku izina rya "Zaidi Boutique" rikorera muri Hotel des Mille collines.

Umutesi Ruboneka wabaye imyaka irenga 20 mu Bubiligi, yamenyekanye cyane mu itorero Amarebe akaba n’umwe muri bane barishinze mu ikubitiro. Iri torero ryabaye intandaro ya benshi mu rubyiruko rw’abana b’Abanyarwanda bari baravukiye cyangwa bakuriye mu gihugu cy’u Bubiligi mu gufatanya n’abandi bari ku rugamba rwo kubohora igihugu babicishije mu nganzo. Aha bafashaga bakoresheje ibitaramo byinshi bakoze hirya no hino mu Burayi no mu Rwanda, Umutesi Ruboneka kandi yabaye no mu itorero "Amariza" ryashinzwe na Muyango mu Bubiligi naryo ryagize akamaro gakomeye cyane mu kwigisha no gukundisha urubyiruko rwo muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi umuco n’aho bavuka i Rwanda.

Umutesi Ruboneka ubu abana n’umuryango we mu Rwanda, aho amaze gushinga Boutique yo mu rwego rwo hejuru ibarizwamo ibintu byinshi bitandukanye, ubundi utasangaga ku masoko yo mu Rwanda ku buryo bworoheje cyangwa se utasanganaga umwimerere wabyo.Bimwe muri byo ni amavuta yo kwisiga ku bagabo n’abagore, imikufi yo kwambara ya zahabu n’ibindi, amasaha meza azwi kandi akomeye, ibikapu abagore bitwaza mu bihe bitandukanye cyangwa mu minsi mikuru, kuba wagirwa inama mu bijyanye n’ibicuruzwa bihaboneka ku buryo bwizewe cyangwa ukaba watumiza icyo wifuza kindi bakakikugezaho badatinze.

Ku washaka gusura iyi Boutique iherereye Hotel des Mille Collines, ku mwinjiro. Ibisobanuro bisumbyeho byaboneka kuri [email protected] Umutesi Ruboneka yaboneyeho no kwifuriza Abanyarwanda bose muri rusange Noheli Nziza n’UmwakaMushya Muhire wa 2015.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages