Kugeza saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gicurasi 2021, abari bamaze kugera mu Rwanda barenga 248. Bahise bacumbikirwa mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarama mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Aba baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko bagarutse nyuma yo kugera mu gihugu cyabo bagasanga hakiri ibikoma bishyushye biri kubotsa, ndetse n’umutingito ukomeje kwibasira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma by’umwihariko.
Uwitwa Marceline waje uturuka ahitwa mu Kanyanja, munsi y’Ikirunga cya Nyiragongo yavuze ko we atigeze ataha ahubwo abari batashye aribo bamubwiye ko bahageze bagasanga hari umutingito umeze nabi ndetse n’ibikoma biri kubotsa aho banyura hose.
Ati “Twarahunze tugeze hano turaharara nk’ejo mu gitondo abantu basubira kureba, natwe baratubwira ngo tube turetse ntabwo twagiyeyo kuko n’abandi bari bagiye baragarutse. Batubwiye ko bari gupima bagasanga umuriro wagiye munsi y’ubutaka.”
Mugenzi we nawe waturutse mu Kanyanja yagize ati “Uruhande rumwe rw’inzu rwarahiye urundi rurasigara, ubwo rero nyuma ejo nahise nsubirayo.’’
Yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko yagezeyo agiye kureba niba yajyana umuryango we agasanga imyotsi yaturutse ku mahindure ikiri myinshi, ahitamo kubireka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yavuze ko abo bamaze kwakira bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarama ari abagera kuri 248 ariko hari n’abandi benshi bagiye baza bakajya mu ngo z’abaturage.
Ati “Abaturage badufashije na bo babazanira ibyo kurya ariko ubuyobozi nabwo burahageze tugiye kureba icyakorwa ku buryo barafashwa.”
Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.
Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!