00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo b’i Mahama nabo bigaragambije bamagana amabi ya Guverinoma yabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 December 2022 saa 03:06
Yasuwe :

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri zabyukiye mu myigaragambyo zamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imyigaragambyo ibaye ikurikira iyari yakozwe na bagenzi babo bo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe ku wa 12 Ukuboza mu 2022.

Aba Banye-Congo bose bavuga ko bahisemo kuyoboka inzira y’imyigaragambyo ikozwe mu mahoro kuko bamaze kurambirwa ubwicanyi bukorerwa bene wabo bigizwemo uruhare na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byagenze i Kigeme, abigaragambya bari bafite ibyapa biriho amagambo yamagana ibikorwa bya Guverinoma ya Congo ndetse bunatabaza amahanga kugira ngo agire icyo akora kuri iki kibazo.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe Guverinoma ya Congo ikomeje gushinjwa guhohotera no gukorera ubwicanyi abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi.

Karasira wahunze ava i Masisi uri mu bitabiriye iyi myigaragambyo, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko barambiwe guhora bazizwa uko bavutse.

Ati "Imyigaragambyo twakoze uyu munsi ni ukubera akarengane k’abacu basigaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazira uko bavutse, bikorwa na Guverinoma ya Congo ifatanyije na FDLR, bavuga ko Abatutsi aribo bazana umutekano muke."

Yakomeje avuga ko ubutumwa bari gutunga muri iyi myigaragambyo ari ukugaragaza ko Guverinoma yabo ikwiriye kumva ko ari Abanye-Congo nk’abandi.

Ati "Icyo twabwira Leta ya Congo niko turi Abanye-Congo bemewe kuko ariho dukomoka, ni ukuvuga ibisekuru byacu byose ni ibyo muri Congo, kuza mu Rwanda ntabwo ari ukubera ko turi Abanyarwanda ni uko twahunze ibibazo by’umutekano muke."

Ibyavuzwe na Karasira byashimangiwe na mugenzi we witwa Mutoni Chantal, wavuze ko bababazwa n’uburyo bagenzi babo basize muri RDC bakomeje kwibasirwa n’ikibazo cy’ivangura.

Ati "Ikibazo dufite muri Congo ni ikijyanye n’ivangura, twarahejwe, Abatutsi ntibemerwa na Guverinoma ya Congo ari nayo mpamvu ikoresha interahamwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu bice bya Rushuru na Masisi Nyiragongo n’ahandi, Abatutsi bahaba bafatwa nabi ndetse bakicwa nk’inyamaswa zo mu gasozi."

Mutoni yavuze ko hari musaza we uherutse kwicwa akaswe ijosi bigizwemo uruhare na Guverinoma ya RDC.

Abatuye i Mahama harimo benshi bavukiye mu Rwanda ari impunzi
Abatuye Mahama bagaragaje ko barambiwe ubuhunzi, bakeneye gutaha
Abato n'abakuru basabye umuryango mpuzamahanga gutabara no kubavuganira kugira ngo bemerwe mu gihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages