00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo bamaze guhungira mu Rwanda barenze 2900

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 January 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zigera kuri 2,943, inyinshi ziturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahari kubera imirwano ihuza umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku wa 15 Mutarama 2023 Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA yakiriye izindi mpunzi 18 zituruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umubare munini w’izi mpunzi ugizwe n’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda b’Abanye-Congo bahunze kubera ubufatanye hagati y’Ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Mai Mai n’indi igamije kubahiga no kubica bitijwe umurindi n’imvugo zuzuye urwango n’ivangura abayobozi biki gihugu bahora bagaragaza.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 impunzi zigera kuri 632 zashyizwe by’agateganyo mu nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu mu gihe abandi 416 bari mu ya Nkamira cyane ko kuva muri Mutarama uyu mwaka izi mpunzi zihita zijyanwa mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

MINEMA igaragaza ko abarenga 1760 bamaze kujyanwa mu nkambi ya Mahama, babiri muri bo bari kuvurirwa mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe ndetse n’abandi nk’abo bari kuvurirwa mu bigo nderabuzima.

Abanye-Congo by’umwihariko abo mu Burasirazuba, bakomeje guhunga ubugizi bwa nabi n’iyo ntambara kuko nko kuva mu Ugushyingo 2022 kugeza tariki 12 Mutarama 2023, u Rwanda rwakiriye nibura abaturage ba RDC 100 basaba ubuhungiro.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zirenga 75,000, ziri mu nkambi zitandukanye no mu bindi bice by’Igihugu.

Nubwo umubare w’abahungira mu Rwanda ari mwinshi uw’abatahuka wo ni mbarwa cyane ko Leta ya Kinshasa igaragaza ubushaka buke mu gucyura abaturage bayo ahubwo ikagira uruhare mu gukomeza kubamagana no kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bagirirwa.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gufasha abarenga ibihumbi 22 by’izi mpunzi mu kubona ibindi bihugu zajyanwamo birimo iby’u Burayi, Australia na Amerika ya Ruguru bijyanye n’ubu bushake buke RDC igaragaza mu gucyura abaturage bayo.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bukunze kuvuga ko nta mpunzi zabwo ziri mu Rwanda, bukagaragaza ko atari abaturage bayo kuko “Abanye-Congo bazima” badashoboka guhungira aho bwise “muri gereza”, ibibonwa nko kwihunza inshingano zo gucyura abaturage babwo bari mu bihugu bitandukanye kubera ubuyobozi bubi burangwa n’ivangura.

Mu 2003, ubwo agahenge kari kagarutse muri RDC hari impunzi z’Abanye-Congo zigera kuri 4000 zabaga mu Rwanda zatahutse.

Kuva ubwo nta na rimwe hari hongera kubaho gahunda yo gusaba no gushishikariza impunzi gutahuka byaba bikozwe na Guverinoma ya RDC cyangwa bifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.

Gusa tariki 10 Gashyantare 2010, Guverinoma y’u Rwanda yari yasinyanye amasezerano n’iya RDC ndete na UNHCR ku bijyanye no gucyura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Abanye-Congo bamaze guhungira mu Rwanda barenze 2900

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .