Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko abo baturage binjiriye mu Mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimana Etienne, mu kiganiro kigufi yabwiye IGIHE ko izo mpunzi ziri kwakirwa neza.
Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Bugeshi, Senyoni Jean Pierre, na we yemeje ko hari impunzi batangiye kwakira, nubwo yirinze kugira byinshi atangaza.
– Abanye-Congo bahunze bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Abaturage bavuye muri RDC bagahungira mu Rwanda biganjemo abavuye muri Kabuhanga muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.
Bahunze intambara imaze iminsi ibera mu Gace ka Bizuru ahazwi nko mu mwaro, ahamaze iminsi habera imirwano.
Muri iyi ntambara, Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura na Maï-Maï.
Mu kiganiro bahaye IGIHE, aba baturage bashimye uko bakiriwe mu Rwanda.
Ingabire Jeannine yagize ati “Twagiye kumva amasasu nka saa Saba aravuze, ni bwo twahise twumva tugize ubwoba turataha. Hano batwakiriye neza, turishimye cyane kuko batujyanye mu bandi Banyarwanda kandi batwakiriye neza.”
Bashimangiye ko aho baturutse iyo abasirikare bakubonye uvuga Ikinyarwanda batangira kuguhiga.
Uwizeye Clémentine ati “Barakureba gusa ukumva barakubwiye ngo uzasubire iwanyu kandi waravukiye muri Congo, biratubabaza cyane.”
Na mugenzi we witwa Kamondo Innocent yakomeje ashimangira ko bahigwa bitewe no kuba bavuga Ikinyarwanda.
Yagize ati “Bakomeje kuduhiga ngo ni uko tuvuga Ikinyarwanda kandi twari dufite agasisiro kacu, ikitubabaza ni ahantu twavukiye.’’
Usengimana Gisèle na we yagize ati “Amasasu yavuze turabisuzugura, bigeze saa Saba ni bwo twabonye amasasu avuze menshi dutangira guhunga. Baratureba bagahita baduhiga ngo turi Abanyarwanda.’’
Izi mpunzi zikigera ku butaka bw’u Rwanda zahise zijyanwa gucumbikirwa mu miryango kugira ngo zibone aho kurambika umusaya.
Imibare y’ibanze yerekana ko kugeza ubu Abanye-Congo bagera kuri 90 biganjemo abagore n’abana ari bo bamaze guhungira mu Rwanda.
IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu ariko ntizabashije gusubiza ku busabe bw’amakuru yerekeye impunzi zakiriwe mu gihugu.
Hashize iminsi hari imirwano hagati ya FARDC na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uwo mutwe ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye ndetse bivugwa ko uri mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.
Imirwano yubuye mu cyumweru gishize ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduraga umuvuno, igakoresha intwaro ziremereye zirimo n’indege ngo ibashe kwirukana uwo mutwe mu duce wafashe.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko nibura abantu basaga ibihumbi 200 aribo bamaze kuva mu byabo barimo abahunze igihugu bakajya muri Uganda ndetse n’abandi bahungiye mu bindi bice bya RDC, bakeneye ubutabazi bwihuta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!