00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo batangiye guhungira mu Rwanda

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 13 November 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Abaturage basaga 70 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bageze mu Rwanda bahunze imirwano ihuje ingabo z’icyo gihugu (FARDC) n’Umutwe wa M23.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko abo baturage binjiriye mu Mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimana Etienne, mu kiganiro kigufi yabwiye IGIHE ko izo mpunzi ziri kwakirwa neza.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Bugeshi, Senyoni Jean Pierre, na we yemeje ko hari impunzi batangiye kwakira, nubwo yirinze kugira byinshi atangaza.

  Abanye-Congo bahunze bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda

Abaturage bavuye muri RDC bagahungira mu Rwanda biganjemo abavuye muri Kabuhanga muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.

Bahunze intambara imaze iminsi ibera mu Gace ka Bizuru ahazwi nko mu mwaro, ahamaze iminsi habera imirwano.

Muri iyi ntambara, Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura na Maï-Maï.

Mu kiganiro bahaye IGIHE, aba baturage bashimye uko bakiriwe mu Rwanda.

Ingabire Jeannine yagize ati “Twagiye kumva amasasu nka saa Saba aravuze, ni bwo twahise twumva tugize ubwoba turataha. Hano batwakiriye neza, turishimye cyane kuko batujyanye mu bandi Banyarwanda kandi batwakiriye neza.”

Bashimangiye ko aho baturutse iyo abasirikare bakubonye uvuga Ikinyarwanda batangira kuguhiga.

Uwizeye Clémentine ati “Barakureba gusa ukumva barakubwiye ngo uzasubire iwanyu kandi waravukiye muri Congo, biratubabaza cyane.”

Na mugenzi we witwa Kamondo Innocent yakomeje ashimangira ko bahigwa bitewe no kuba bavuga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Bakomeje kuduhiga ngo ni uko tuvuga Ikinyarwanda kandi twari dufite agasisiro kacu, ikitubabaza ni ahantu twavukiye.’’

Usengimana Gisèle na we yagize ati “Amasasu yavuze turabisuzugura, bigeze saa Saba ni bwo twabonye amasasu avuze menshi dutangira guhunga. Baratureba bagahita baduhiga ngo turi Abanyarwanda.’’

Izi mpunzi zikigera ku butaka bw’u Rwanda zahise zijyanwa gucumbikirwa mu miryango kugira ngo zibone aho kurambika umusaya.

Imibare y’ibanze yerekana ko kugeza ubu Abanye-Congo bagera kuri 90 biganjemo abagore n’abana ari bo bamaze guhungira mu Rwanda.

IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu ariko ntizabashije gusubiza ku busabe bw’amakuru yerekeye impunzi zakiriwe mu gihugu.

Hashize iminsi hari imirwano hagati ya FARDC na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uwo mutwe ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye ndetse bivugwa ko uri mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.

Imirwano yubuye mu cyumweru gishize ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduraga umuvuno, igakoresha intwaro ziremereye zirimo n’indege ngo ibashe kwirukana uwo mutwe mu duce wafashe.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko nibura abantu basaga ibihumbi 200 aribo bamaze kuva mu byabo barimo abahunze igihugu bakajya muri Uganda ndetse n’abandi bahungiye mu bindi bice bya RDC, bakeneye ubutabazi bwihuta.

Abinjiye mu Rwanda batangiye kwakirwa n'inzego z'ibanze muri Rubavu
Impunzi za mbere zivuye muri RDC zageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages