Ibyavuye muri iri barura byerekanye ko abaturage b’u Rwanda bageze kuri miliyoni 13,2. Uyu mubare wariyongereye uva kuri miliyoni 10,5 mu mwaka wa 2012. Igipimo cy’ubwiyongere buri mwaka ni 2,3%.
Aba baturage batuye mu ngo miliyoni 3,3 aho rumwe rubarirwa abantu bane. Abagabo ni 48,5 ku ijana naho abagore ni 51,5 ku ijana.
Abagera kuri 72,1 ku ijana batuye mu byaro naho mu mujyi hatuye 27,9 ku ijana.
Ukurikije Intara, iy’Iburasirazuba ni yo ituwe cyane kurenza izindi ntara kuko ifite abangana na 26,9%. Nubwo bimeze bityo ariko abaturage bagenda bimuka bakava mu Ntara imwe bajya mu yindi kubera impamvu zitandukanye.
Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’abaturage bayivukiyemo bakimuka bakajya gutura mu zindi ntara mu gihe mu gihe iy’Iburasirazuba ari yo yakiriye abaturage benshi bagiye kuyituramo baravukiye mu zindi ntara.
Abaturage ibihumbi 546 bavuye mu Ntara y’Amajyepfo bajya gutura ahandi mu myaka yabanjirije ibarura mu gihe Iburengerazuba himutse ibihumbi 494.
Ibarura kandi ryagaragaje ko hari abantu 366.785 batuye mu Rwanda baravukiye mu mahanga naho 65.762 bari batuye mu mahanga mu myaka itanu yabanjirije ibarura.
Ibihugu byo mu Karere ni byo bifite abantu benshi batuye mu Rwanda. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaza ku isonga aho ifite abagera ku 141.195.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!