Ni ubutumwa bahawe ku wa 24 Gashyantare 2020, ubwo hasozwaga Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2020, kegukanywe n’Umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemichael.
Cogebanque nk’umuterankunga mukuru wa Tour du Rwanda 2020, yaherekeje amagare ariko inanyuzamo igashimira abayigana bamaranye imyaka 20.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko basangije abatuye muri Huye gushishikarira serivisi z’imari zijyanye n’icyerekezo.
Yagize ati “Twaje kubwira abakozi, intiti n’abandi kugana Cogebanque ngo babone uko batunga inzu ku giti cyabo, ushobora kuvugurura, kugura n’ibindi.’’
“Abakozi bahabwa iyo nguzanyo ku nyungu ya 16%, bemerewe kubaka inzu z’indoto zabo. Dutanga inama zafasha umuntu gutunga inzu ashaka. Umuntu wafunguje Konti ya Itezimbere iyo yujuje ibisabwa ahita ahabwa inguzanyo.’’
Umujyi wa Huye ufatwa nk’uw’intiti cyane ko ubarizwamo Kaminuza y’u Rwanda yanyuzemo benshi bayikuyemo ubumenyi. Begerejwe serivisi zibafasha guteganyiriza ubuzima bwa nyuma ya kaminuza, bageze mu busanzwe.
Cogebanque yanagennye uburyo bwo kwishyura iyo nguzanyo itangirwa ku nyungu ya 16% ku mwaka; yishyurwa hagati y’imyaka 5-15, ishobora no kugera ku myaka 20.
Iyamuremye yavuze ko Abanye-Huye bamaze kwitabira inguzanyo kuko kuyivugurura biri no mu busabe bwabo.
Ati “Abanyamishahara bahawe ikaze. Turashimira abakiliya bacu twabanye mu myaka yose ishize.’’
Muri Tour du Rwanda Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uterera imisozi y’igihugu.
Cogebanque Plc imaze imyaka 20 itanga serivisi za banki mu Rwanda aho yahinduye ubuzima bw’abayigana binyuze mu kubafasha kubona no gukoresha serivisi zitandukanye z’imari.
Cogebanque nka Banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga, yagiye yaguka buri mwaka bituma inashyira imbaraga zayo muri serivisi zigamije guhindura imibereho myiza y’abaturagihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha Abanyarwanda by’umwihariko abafite amikoro make kubona inzu ziciriritse zo guturamo.
Muri Gahunda yayo y’imyaka irindwi (2017-2024) izwi nka NST1, yashyize imbaraga mu gutuza neza Abanyarwanda aho imiryango 205 488 izavanwa mu tujagari mu gihe igera ku 10 209 izakurwa mu manegeka.
Cogebanque mu gutanga umusanzu wayo muri iyo gahunda, yorohereje abayigana kubona inguzanyo iri ku nyungu iciriritse mu kubafasha kugera gutunga inzu zabo.
Iyi nguzanyo ihabwa abafite imishinga yo kugura no kuvugurura inyubako zabo; itangwa mu minsi mike mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa.
Cogebanque yubatse uburyo buzafasha mu guhuza uwatse inguzanyo n’ibigo by’ubwubatsi bikorana na yo. Abakiliya bamaze imyaka ibiri ikurikirana bishyura inguzanyo ku gihe, bashobora gusaba indi bashingiye ku yo bahawe mbere. Umukiliya abona amahirwe yo guhabwa Credit Card ya Cogebanque, imwemerera kwishyura ayakoreshejwe mu minsi 55.
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO