Itsinda ry’Abanyekongo rimaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusura ibirombe by’amabuye y’agaciro, ryatangajwe n’uburyo uyu murimo w’ubucukuzi ukorwamo, biyemeza kubyigana iwabo.
Abagize iri tsinda bemeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavukamo ari igihugu gikize ku mabuye y’agaciro ariko bakavuga ko iwabo ubucukuzi bukorwa mu kajagari gakomeye bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Iri tsinda ry’abayobozi 11 barimo abo muri sosiyete sivile, abakora ibikorwa by’ubucukuzi n’abagenzura uko amabuye acukurwa bamaze iminsi mu Rwanda bareba uko aya mabuye acukurwa.
Ku wa 6 Mutarama 2015 basuye ahakorerwa ubucukuzi mu kirombe cya Gifurwe mu karere ka Burera.
Kanimba Pierre, umwe mu bayobozi bakuru ba sosiyete Wolfram and mining Processing ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabatambagije ahakorerwa iyi mirimo abereka uburyo ubucukuzi bukorwa butabangamira ibidukikije.
Yababwiye ko mu mwaka ushize bateye ibiti ibihumbi 120 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ahakorerwa ubucukuzi.
Yerekanye kandi uburyo bagenda bahangana n’ahacukuwe aya mabuye n’abakoloni mu myaka ya 1930 bakagenda bahasize ibisimu.
Ikindi yaberetse ni uburyo ubucukuzi bukorwa hinjirwa mu myobo (indaki, grallies) zacukuwe mu nsi y’ubutaka zinozwa kugira ngo zidahitana ubuzima bw’abakozi.
Aba bakozi kandi banasobanuriwe uburyo abakozi bishyurirwa ubwishingizi bw’ubuzima, ubwo kwivuza n’ibindi byangombwa ngo hanozwe umutekano wabo.
Umuyobozi w’iri tsinda Cyprien Biringingwa Mugabo, akaba n’umuyobozi w’umuryango GENADEP ushinzwe gufasha abaturage kugera ku majyambere arambye no kugira uruhare mu bibakorerwa yavuze ko nibagera iwabo bazababwira uburyo ubucukuzi bwanogejwe mu Rwanda.
Yagize ati “Twanyuzwe n’ibikorwa, ahantu bacukura hageramo umwuka, turebye ibyaha n’ibyo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nitugerayo hari byinshi tuzakora. Nitugera iwacu tuzabereka ibyo twabonye nabo babinoze, dufite amafoto na buri wese azajya avuga ibyo yabonye.” Amazi arafatwantiyangiza ibidukikije.
Seremi- Chibashimba Visi Perezida wa koperative COMICA icukura amabuye ahitwa i Kalimbi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yagize ati “ Njyewe nanyuzwe, kubera ko nabonye bafite ubunararibonye mu gucukura, no mu nsi y’ubutaka, byanshimishije cyane, iyo bishoboka aba bacukura bagombye kuza kudufasha bakatwigisha ubunararibonye bwabo mu gucukura.”
Mukakarisa Marie Louise, Umunyamabanga w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abacukuzi (RMA) yavuze ko bahitiyemo aba banyekongo gusura mu ntara zitandukanye n’ubwoko bw’ibirombe birimo ibito n’ibinini ngo babone ubumenyi ku mpande zombi.
Malic Karima, umuyobozi wa RMA we asanga ari ishema ko abacukuzi b’ahandi baza kwigira ku Rwanda kandi ko bazakomeza kunoza iki gikorwa.
Yagize ati “Niba abaturanyi cyangwa abandi dusangiye umwuga bumva ko baza kutwigiraho, kureba aho tuwugejeje twumva nyine ari ishema. Ni ubufatanye mu karere, ni ubusabane mu byerekeranye n’ubucuruzi, igihugu kiragendwa abanyamahanga baratwizera cyane mu mwuga wacu ni intambwe ishimishije.”
Mu murenge wa Karenge abasaga 500 bahawe akazi mu kirombe gihari, mu gihe mu karere ka Burera, Wolfram yahaye akazi abasaga 1200.



















TANGA IGITEKEREZO