Mu minsi itatu aba banyeshuri bamaze mu ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS), riherereye mu Karere ka Huye, bigishwa n’impuguke mu myubakire ituruka mu gihugu cy’u Budage, Robert Muller afatanyije n’umunyarwanda Eng. Alphonse Kalisa Setako.
Robert Muller akuriye sosiyete y’Abadage yitwa ‘Brot fur die welt’, isanzwe itera inkunga ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ku bijyanye n’imyubakire, avuga ko bahisemo kuzana abanyecongo mu Rwanda kuko basanze u Rwanda hari intera rugezeho mu kubaka inyubako zigezweho hitabwa no kubidukikije.
Yagize ati “Twatanze inkunga mu kubaka zimwe mu nyubazo za PIASS, zirimo amashuri, isomero, n’amacumbi y’abanyeshuri,(…) twasanze uburyo babiteguye n’uburyo babyubatse bimeze neza cyane, ku buryo twishimiye, bituma tuzana Abanyecongo ngo bafatireho urugero, barebe uburyo bwo kubaka inyubako zikomeye zifite ubusitani bwiza n’amagorofa atuma batamara ubutaka”.
Bamwe mu bubatsi bo muri RDC babwiye IGIHE ko bishimiye kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda, bemeza ko bungutse byinshi ariko by’umwihariko batangazwa n’uburyo ibikorwa byose mu Rwanda biba biri ku murongo, kandi bigakoranwa umurava n’ikinyabupfura.
Marck Bagenda uturuka i Bukavu yagize ati “Twaganiriye n’Abanyarwanda duhuje umwuga ku buryo nungutse byinshi, ariko by’umwihariko nabonye mu Rwanda bafite ikintu cyiza cyo gukora ibintu ku murongo, nta guhuzagurika, ku buryo ibikorwa byabo bitanga umusaruro mwiza, ni ikintu nabonye dukwiye kubigiraho”.
Umuyobozi mukuru wa PIASS, Rev. Pasteur Elisee Musemakweli, yabwiye aba banyeshuri ko kugera ku bikorwa byiza bisaba ubwitange no gukorana umurava ndetse no gukunda igihugu, yemeza ko ari ryo banga Piass yakoresheje kugira ngo igere ku bikorwa byishimirwa na buri wese.
Yagize ati “Umwuga wanyu ni mwiza mugomba kuwukora mugaragaza neza isura y’igihugu cyanyu, kandi amazina yanyu akamenyekana neza, bisaba rero kurangwa n’ubwitange no gukunda igihugu”.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda bagaragaje ko ihuriro nk’iri ribazanira abanyamahanga rikwiye guhoraho, kuko ribafasha kunguka byinshi mu mwuga wabo no kurushaho kumenya ibikenewe ku rwego mpuzamahanga bakabishyiramo ingufu.



Ibitekerezo 0