Ambasaderi Joseph Habineza uyoboye komite itegura iki gikorwa mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko abo bakinnyi 46, baje gukina Tennis mu mukino wa gicuti uzabahuza n’abanyamuryango ba "Cercle Sportif de Kigali.”
Amb. Habineza yavuze ko uyu mukino wa gicuti ugamije gukomeza umubano watangijwe muri Nzeri 2013 ubwo bazaga bwa mbere mu Rwanda ndetse n’imibanire myiza isanzwe iranga ibihugu byombi.
Yagize ati, “ikintu cy’ingenzi nishimiye ni uko harimo no gukomeza gushimangira imibanire myiza isanzwe iranga ibihugu byombi, tugakomeza kandi kureba icyakorwa mu rwego rw’ishoramari hagati y’impande zombi nk’uko twabitangiye mu mwaka wa 2013.”
"Ikoyi Club" yashinzwe mu mwaka wa 1938; ikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ku kirwa bita "Ile de Lagos". Abanyamuryango bayo bagera ku bihumbi 10.Uwemerewe kuba umunyamuryango ni ufite nibura miliyoni 40 z’amafaranfga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko,aba bashyitsi bazasura ahantu hatandukanye harimo Umujyi wa Kigali, uwa Rubavu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere,RDB.



















TANGA IGITEKEREZO