Aba banyeshuri bari guhatana mu irushanwa ryiswe ‘Kigali itatswe n’Ubusizi’.
Riba buri mezi atatu, rigahuriza hamwe abafite ubuhanga mu guhanga imivugo mu ndimi zitandukanye.
Ni igikorwa gitegurwa n’umuryango wa Trans Poesis washinzwe n’abantu batatu aribo Tuyisenge Olivier, Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi.
Abanyeshuri batatu bageze mu cyiciro cya nyuma ni abo mu mashuri yisumbuye arimo irya Kagarama, Lycée de Kigali na Saint Vincent y’i Ndera.
Mu bavuze imivugo mu rurimi rw’Icyongereza hatsinze Uwihirwe Yasipi Casmir wiga muri Lycée de Kigali.
Mu bakoreshaga Ikinyarwanda uwitwa Nyirakamana Ritha wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Kagarama ni we wahize abandi n’aho Murungi Anitha wiga muri Lycée de Kigali aba uwatowe n’abari bakurikiye aya marushanwa.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira ahitwa One Love hazwi nko kwa Rasta, hazatoranywa abasizi babiri [Usiga mu Kinyarwanda n’uwo mu Cyongereza], buri wese ahabwe igikombe kiri mu ishusho ya Nyirarumaga gifite agaciro k’amadorali 150.
Jules Sentore usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zinganjemo umudiho wa Kinyarwanda biteganyijwe ko azasusurutsa abazitabira iki gikorwa.
Ibyo wamenya kuri Nyirarumaga witiriwe iki gihembo
Nyirarumaga yari umugabekazi wabayeho ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu 1510.
Yabaye umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli bitewe n’uko nyina yari yaraguye i Rubi rw’i Nyundo. Ubu busizi yabutangiye yirinda ko amateka yabaye mu Rwanda yazima no kwirinda ko amateka y’umwami n’abo mu muryango we n’ibigwi bye byazima.
Kimwe mu bisigo bye bya mbere yacyise ‘Umunsi ameza imiryango’. Iki gisigo gifatwa nk’icya mbere mu mateka y’u Rwanda yagihimbye agamije ko amateka y’u Rwanda atongera kwibagirana nk’uko byabayeho ku ngoma zamubanjirije.
Uretse ibi bikorwa, yashinze intebe y’abasizi, agamije ko bajya bigisha ibyerekeranye n’ubusizi i Rwanda, bakagaruka ku mateka y’u Rwanda.
Ibisigo bya Nyirarumaga bihera ku ngoma zabanjirije iya Ruganzu.



















TANGA IGITEKEREZO