Abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda bari baragaragaye ku rutonde rw’abemerewe guhabwa inguzanyo yo kwiga kaminuza mu mwaka wa 2014/2015 bakaza gukurwaho n’Ikigo gishinzwe uburezi (REB) kivuga ko bajya kurushyirwaho habaye ikosa rya mudasobwa; barateganya kwandikira Perezida Paul Kagame bamusaba kubarenganura.
Agahinda ni kose kuri aba banyeshuri n’ababyeyi babo bari bizeye ko bazarihirwa amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga ariko kuri ubu bakaba bibaza aho bazayakura nk’uko tubikesha ikinyamakuru The East African.
Kuri ubu rero bavuga ko nta yandi mahitamo, 23 muri bo bari boherejwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwandikira umukuru w’igihugu.
Umwe muri bo witwa Vitali Ndayambaje aganira na Rwanda Today yagize ati “Turacyareba uburyo bushoboka bwo kwamagana uyu mwanzuro. Bitabaye ibyo twarangije kwandika ibaruwa tuzajyana mu biro bya Perezida”
Uhagarariye abanyeshuli muri Kaminuza y’u Rwanda Claude Bahati avuga ko bagejejweho icyo kibazo bakaba bari kugikurikirana.
Mu minsi ishize ubwo umuyobozi wa REB, John Rutayisire yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko nta munyeshuli numwe uzarenganywa.
Abanyehuli bahabwa inguzanyo bitewe n’ibyiciro by’ubudehe babarizwamo.
Hashize iminsi abanyeshuri bagaragaza ko biteye inkeke uburyo bahabwamo buruse, ariko Leta nayo iremera ko hari ibirarane ibafitiye, ikanatanga icyizere ko bizishyurwa.
Tariki ya 21 Ugushyingo 2014, Ministiri w’Intebe Murekezi mu kiganiro agirana n’Abanyarwanda kuri Twitter “#TalktoPMRwanda”, yabajijwe icyo kibazo cy’ibirarane bya buruse ku banyeshuri , asubiza ko kizwi kandi kiri gukorwaho ku buryo nihamara kwishyurwa ibirarane, icyo kibazo ntikizongera kugaruka.



















TANGA IGITEKEREZO