Iri shuri ni iry’Ikigo cya ADHI Rwanda Ltd gisanzwe gifite mu biganza umushinga wo kubaka inzu ziciriritse mu mudugudu uzwi nka “Bwiza Riverside Homes” uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Ubwo ADHI Rwanda Ltd yageraga mu Rwanda yagaragaje ko hari gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ishobora kugiramo uruhare kandi zubatswe mu buryo bugezweho butanangiza ibidukikije.
Iki kigo cyasabye Leta y’u Rwanda gufatanya mu gutegura abakozi bafite ubumenyi bazifashishwa mu kubaka izi nzu cyane ko zubakwa mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije.
Ibyo byatumye ishinga ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubaka inzu mu buryo bwihuse kandi bwizewe mu gihe gito, ADHI Academy riherereye mu Murenge wa Kigali ahazwi nk’i Karama ahari kubakwa uwo mudugudu.
“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu by’Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.
Nyuma yo gushinga iri shuri u Rwanda rwiyemeje kwishyurira abaryigamo amafaranga y’ishuri ku nguzanyo bakazishyura batangiye gukora akazi.
Umunyeshuri umwe ashobora kwishyura arenga ibihumbi bitatu by’amadorali ni ukuvuga hafi miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12 amasomo amara.
Abanyeshuri ba mbere barangije amasomo ni 110 bahise bahabwa akazi muri ADHI Rwanda mu mushinga wo kubaka umudugudu w’inzu ziciriritse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT, Irere Claudette, yagaragaje ko iri shuri rishimangira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’uburezi n’igihugu muri rusange.
Ati “Iyo abikorera bagize uruhare mu guteza imbere uburezi, bituma abanyeshuri badahuzagurika kandi bakanabigisha ibikenewe. Icyo twishimira ni uko bize ikoranabuhanga rishya kandi bagiye no gutangira kurikoresha. Abikorera twe tubasaba kuza tugafatanya.”
Yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe baharanira kwiteza imbere cyane ko bahawe n’imyamyabushobozi mpuzamahanga zishobora kwifashishwa mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza wa Commonwealth.
Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Adan Hassan, yagaragaje ko ubumenyi aba banyeshuri bahawe bwihariye mu bijyanye no kubaka kandi buri mu bigezweho mu myubakire itangiza ibidukikije.
Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu byateye imbere. Abantu bari kuva mu bijyanye no kubakisha amabuye bakinjira mu kubakisha ibyuma. Ibyo bivuze ko inzu zubatswe muri ubwo buryo ziba zubatswe neza mu buryo butangiza ibidukikije. Aba banyeshuri rero rwabahaye ubumenyi bukenewe bwose.”
Aba banyeshuri bagaraje ko bishimiye ubu bumenyi bahawe kandi ko bagiye kububyaza umusaruro dore ko abarangije mu cyiciro cya mbere bose bahise bahabwa akazi.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!