Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere nibwo mu bice bitandukanye by’igihugu, haguye imvura nyinshi yangije ibikorwaremezo ndetse inahitana ubuzima bw’abantu, aho muri Karongi abagera ku icumi bitabye Imana.
Mu Karere ka Rubavu, imvura yaguye yatumye amazi yuzura Umugezi wa Sebeya asenya inkingi ziwukikije yinjira mu ngo z’abaturage ndetse no mu Iseminari Nto yo ku Nyundo aho yangije ibikoresho bya bamwe mu banyeshuri mu gihe hari ibirimo ibiryamirwa byaburiwe irengero.
Iki kibazo cyahagurukije inzego zitandukanye kuva mu buyobozi Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ubw’Akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano banzuye ko abanyeshuri bagizweho ingaruka bimurwa bakajyanwa kuri Paruwasi ya Busasamana kugira ngo bakomereze amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana.
Uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabura ubuzima kubera ibiza no gufasha gusukura ibyumba abanyeshuri bararamo n’ibyo bigiramo, ibikorwa bishobora gufata ukwezi.
Umuyobozi w’Iseminari Nto ya Nyundo, Ngendahayo Laurent, yavuze ko bimwe mu byangiritse kubera imvura birimo ibikoresho by’abanyeshuri byo kwigiramo, ibyo kuryamaho, ibyo mu isomero n’ibindi.
Yagize ati “Nijoro mu rukerera ubwo imvura yagwaga cyane, byahereye Mahoko aho urukuta rwafataga amazi ya Sebeya rwasenyutse yose ahita amanuka. Yaje iwacu (mu Iseminari ya Nyundo) ibyari hasi byose byangiritse usibye ibyo mu nyubako yo hejuru. Nabonye bikaze nka saa saba mbwira abanyeshuri ngo mukize amagara ibindi birashakwa usibye ubuzima. Bahise bahungira hanze.”
Yakomeje avuga ko hafashwe umwanzuro wo kwimurira abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana rwitiriwe Mutagatifu Matiyasi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, yemeza ko aba banyeshuri bimuwe nyuma yo gushaka kubohereza mu rugo ariko ngo aho bagiye barakomeza gukurikiranwa.
Yagize ati “Busasamana bagiye kwimurirwa bazajya bigishwa ndetse bafashwe nkuko bisanzwe mu gihe cy’icyumweru cyangwa bibiri. Harimo hakorwa isuku mu kigo ndetse hanarebwa ko ibibazo bya Sebeya byagabanuka cyane ko ikomeje kuzana imbaraga nyinshi kandi tutazi igihe amazi agabanukira, gusa natwe turakomeza kubaba hafi.”
Iseminari ya Nyundo ibarizwamo abanyeshuri 360, muri bo 175 nibo bagiye kwimurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Gicurasi 2018, mu gihe aho bari bacumbitse hakorwa isuku.
Ibiza byibasiye ibice bimwe by’Akarere ka Rubavu byasenye inzu zigera kuri 50 z’abaturiye Umugezi wa Sebeya. Byahitanye umwana umwe mu Murenge wa Bugeshi.
Muri uku kwezi, ibiza byibasiriye aka karere bimaze guhitana abana babiri mu Murenge wa Kanama, byanasenye inzu zirenga 900 mu wa Nyundo hafi ya Sebeya.



















TANGA IGITEKEREZO