Abanyeshuri 252 barangije amasomo mu mashami ya “Biomedical Sciences” na “Human Biology”, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima bemeza impamyabumenyi zabo, ariko Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi RAHPC (Rwanda Allied Health Professional Council) rukemanga ubushobozi bwa bo, rubandikira ibaruwa rubabwira ko amasomo bize ari make ugereranyije n’akenewe.
Abo banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwa ISP Gitwe bukomeje kubatererana mu ngaruka bwabateje zo kwiga amasaha make amwe mu masomo, byatumye RAHPC itabemera nk’abanyamwuga.
Sikubwabo J. Baptiste uhagarariye abarangije mu ishami rya “Biomedical Sciences,” yatangaruje IGIHE ko kutarangiza amasaha yagenewe ayo masomo byabagizeho ingaruka.
Ati “Urugaga rumaze kwanga ko turujyamo, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye ibaruwa ivuga ko bitarenze kuwa 1 Gashyantare abari mu kazi batari mu rugaga bagomba kuba birukanywe”, bagasubira kwiga amasomo batari barize.
Ibi ngo byatumye bandikira inzego zitandukanye z’igihugu zirimo Minisante n’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite basaba kurenganurwa.
Sikubwabo yakomeje avuga ko muri Gashyantare 2015 amasomo yatangiye ariko ari bake bayitabiriye bitewe n’umubare w’amafaranga y’umurengera baciwe kandi bagasabwa kuyiyishyurira, bakabona ko ubuyobozi bw’ishuri bwabatereranye bukanga gusangira na bo ingaruka bwabateje.
Yagize ati “Nubwo ubuyobozi bwakwirakwije amakuru avuga ko twumvikanye uburyo bwo gusangira ingaruka z’amakosa bakoze zirimo ikiguzi cy’amasomo twategetswe gusubiramo, ibi ntabwo byabaye, badutegetse kwishyura ibihumbi 560 aruta ayo twishyuraga ku mwaka ku masomo menshi atangana na yo tuziga.”
Kuwa 16 Mata, Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yabwiye Abadepite ko abarangije muri ISPG, ishami rya Biomedical science impamyabushobozi bafite zitandukanye n’ubumenyi bahawe ari yo mpamvu basabwe gusubira kwiga.
Yagize ati “Twabasabye kugaruka kwiga. Kugeza ubu 174 bagarutse ku ishuri, 78 ntibaragaruka ariko bagomba kuza, uburyo bari barigishijwemo ntibubemerera gukomeza gukora akazi kareba ubuzima bw’umuntu’’.
Rusine Josue, Ushinzwe kwandika abanyeshuri muri ISPG yavuze ko ibyo bigishije abarangije muri Biomedical Science ari byo bagombaga kwigisha.
Mu mwaka w’amashuri 2014-2015 bahawe ubushobozi bwo kwigisha amasomo ya “Laboratoire”, bivuga ko iyi serivisi ntaho ihuriye n’izatangwaga mbere.
Yagize ati “Abanyeshuri batwisabiye kuza kongera amasomo ya Laboratoire ku yo bari barize mbere muri Biomedical sciences, ntaho bihuriye rero, bishyura amafaranga nk’uko n’undi yaturuka ahandi akaza kuyiga, ntibigomba guhuzwa n’ibyo bari barize.”
Rusine yatangaje ibi nyuma y’Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa ISPG kuwa 17 Mata 2015, aho buvuga ko mu masomo y’iryo shami rya “Biomedical Sciences” harimo n’amasomo bigamo uko bapima ibizamini bimwe byo kwa muganga, nyamara bitewe n’uko ikigamijwe muri iryo shami atari ugukora muri za “Laboratoires” zo kwa muganga gusa, ahubwo bakigamo byinshi bibaha ubumenyi bw’ingeri nyinshi, bityo bikabahesha impamyabumenyi yabyo kandi yemewe na Leta.
ISPG ikomeza ivuga ko ibyo byose byatumye bamwe mu bagiye babona akazi ko gukora muri “Laboratoires” zo kwa muganga mu gihe bajyaga kwiyandikisha muri ruriya rugaga kugirango rubahe ibyemezo (Licences) byo gukora nka “Medical Laboratory Technicians”, abayobozi b’urugaga, nyuma yo gusuzuma ibyo abanyeshuri bize bikagereranywa n’ibikenewe (international Standards), basanze hari byinshi biburamo, bakaba barasabye gusubira kongera ubumenyi mu birebana n’imirimo bwite yo gupima ibizamini byo kwa muganga.
Abarangije mu ishami rya Biomedical Sciences muri ISPG, babona ko ishuri rikwiye kugabanya ikiguzi bacibwa kugirango bongere ubumenyi mu bya ‘Laboratoire’ ku masomo bize, bityo bemerwe mu rugaga rw’abakora ubuvuzi mu Rwanda.
























TANGA IGITEKEREZO